Ubuyobozi bwa Trump bwemeje ko Umunyamerika wanduye Ebola atazavurirwa muri Amerika

298 0

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buyobowe na Perezida Donald Trump bwatangaje ko hari Umunyamerika wasanzwemo ubwandu bwa Ebola, ariko ko atazoherezwa muri Amerika kuvurirwayo nk’uko byagiye bikorwa rimwe na rimwe mu bihe byashize.

Ahubwo, uyu murwayi azakomereza kuvurirwa mu gihuu cy’Ubudage , igihugu gifite ubushobozi bwo kuvura indwara z’ibyorezo zikomeye harimo na Ebola.

Iki cyemezo cyatangajwe mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola mu bice bimwe bya Afurika, cyane cyane mu Uganda ndetse no mu bihugu bihana imbibi na yo nka  Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo .

Ikigo cya CDC, gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika, cyatangaje kandi ko hashyizweho amabwiriza akakaye ajyanye n’ingendo z’abanyamahanga banyuze mu bihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira  Demokarasi  ya  Congo ndetse na Sudan y’Epfo .

Aya mabwiriza mashya agamije gukumira ibyago byo kwinjiza ubwandu bwa Ebola muri Amerika, cyane cyane mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gukaza ingamba zo kugenzura ibyorezo byambukiranya imipaka.

Abayobozi ba CDC bavuga ko abantu bose banyuze muri ibi bihugu bashobora gukurikiranwa byihariye cyangwa bakabuzwa kwinjira muri Amerika bitewe n’ibipimo by’umutekano w’ubuzima bwabo. Ibi byatumye habaho impaka hagati y’abashyigikiye izi ngamba bavuga ko zigamije kurinda abaturage, n’abavuga ko zishobora kugira ingaruka ku buhahirane n’urujya n’uruza mpuzamahanga.

Indwara ya Ebola ni imwe mu ndwara z’ibyorezo zikomeye ziterwa na virusi, ikaba yandurira cyane cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye. Iyi ndwara ishobora guhitana abantu benshi mu gihe idahise yitabwaho hakiri kare.

Mu myaka yashize, ibihugu byinshi byagiye bishyiraho ingamba zikomeye mu gihe habaga hagaragaye ubwiyongere bw’ubwandu bwa Ebola, harimo gukaza isuzuma ku bibuga by’indege, kugenzura abagenzi ndetse no gushyiraho amabwiriza yihariye ku ngendo mpuzamahanga.

Kugeza ubu, inzego z’ubuzima ku Isi zirakomeje gukurikirana uko iki kibazo gihagaze, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda amakuru atizewe ajyanye n’iki cyorezo.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *