ABFR Cons Ltd yiyemeje kubakira abanyarwanda inzu z’ejo Hazaza Heza

50 0

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bikorwa remezo no mu bwubatsi, hakenewe ibigo byubahiriza ubuziranenge, bikarangwa n’ubunyamwuga kandi bikuzuza imishinga ku gihe. ABFR Cons Ltd ni kimwe muri ibyo bigo byiyemeje gutanga serivisi zizewe kandi zinoze mu rwego rw’ubwubatsi n’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo.

Ikigo ABFR Cons Ltd yihaye intego igira iti “We Build Today for a Better Tomorrow”, ABFR Cons Ltd twubaka uyu munsi duteza imbere ejo hazaza h’abakiliya n’igihugu muri rusange.

Ikigo cyubakira ibikorwa byacyo ku bunyangamugayo, ubuziranenge no gutanga serivisi zirenze ibyo umukiliya aba yiteze.

ABFR Cons Ltd itanga serivisi zitandukanye zirimo kubaka amazu yo guturamo n’ay’ubucuruzi, kubaka no gusana ibikorwaremezo, gucunga imishinga y’ubwubatsi (Project Management) ndetse na Design & Build, aho igena igishushanyo cy’umushinga ikanawushyira mu bikorwa kugeza urangiye.

Iki kigo gifite abakozi b’inzobere bafite uburambe mu bijyanye n’ubwubatsi, bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo buri mushinga urangire ku gihe kandi utarenge ingengo y’imari yateganyijwe. Intego yabo ni ukugirira icyizere abakiliya no kubaha inyubako ziramba kandi zujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro  na Injeniyeri  Hakiziman Fidéle  Umuyobozi Mukuru wa ABFR Cons Ltd yadutangarije ko  biyemeje muri iki gihe  ibikorwa Remezo bikomeza  kugenda byiyongera mu gihugu hose no mu karere gutanga serivise nziza  nko kubakirira abakiliya inzu nziza  zifite  ejo hazaza hajyanye  n’igihe  tugezemo .

Yakomeje avuga  ko bo intego yabo  ariyo  kandi ko  bizeza abakiliya babo gukomeza kubaka  ibikorwa bifite  ubuziranenge .

Yakomeje asaba abashaka kubaka inzu zabo bwite, inyubako y’ubucuruzi, uruganda cyangwa ibikorwa remezo bitandukanye, ABFR Cons Ltd ni umufatanyabikorwa ukwiriye kwizerwa. Ikigo cyiyemeje guhindura ibitekerezo by’abakiliya mo ibikorwa bifatika, kikubaka ejo hazaza heza binyuze mu mirimo ikozwe neza.

ABFR Cons Ltd ihamya ko ubuziranenge, ubunyamwuga no kubahiriza igihe ari byo bituma ikomeza kugirirwa icyizere n’abakiliya bayo abakwifuza gukorana na ABFR Cons Ltd  bahamagara  kuri  numero zikurikira 250 788 481 897

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *