Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UR

39 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi, umwungirije.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Pradeep baganiriye ku cyerekezo cya UR ndetse n’ahashyizwe imbaraga mu kwimakaza ireme ry’uburezi, ubushakashatsi no guhanga ibishya binyuze mu gutanga ubumenyi bukenewe mu gushyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yashinzwe mu mwaka wa 2013, ifite intego yo guteza imbere Igihugu binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme, gukora ubushakashatsi, no gutegura abayobozi bashoboye gukemura ibibazo by’abaturage.

U Rwanda rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029, mu gihe abandi miliyoni 1 bazaba barigishijwe ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *