Intayoberana Cultural Troupe ryagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye nyuma y’igitaramo cyaryo cyagenze neza, binyuze mu butumwa bwuzuye urukundo n’ubwuzu bwageneye abantu bose bagize uruhare mu gutuma icyo gikorwa kiba intsinzi.
Mu butumwa ryashyize ahagaragara, Intayoberana yavuze ko imitima y’abagize iri tsinda yuzuye ishimwe kubera urukundo, ubufasha n’ubwitabire yahawe n’abantu batandukanye barimo abashyitsi b’imena (VIP), abafatanyabikorwa, ababyinnyi bagenzi babo, imiryango, inshuti ndetse n’abandi bose bitabiriye igitaramo.
Iri tsinda ryagaragaje ko buri muntu wageze aho igitaramo cyabereye yagize uruhare rukomeye mu gutuma uwo munsi uba uw’amateka. Bavuze ko inseko z’abitabiriye, amashyi, amagambo yo kubatera imbaraga n’urukundo babagaragarije byabafashije guhindura inzozi zabo ukuri.
Bagize bati: “Imitima yacu yuzuye ishimwe. Murakoze mwese mwaduhesheje icyubahiro cyo kwifatanya natwe muri iki gitaramo. Inkunga n’urukundo mwatweretse byatumye umunsi urushaho kuba mwiza kandi utazibagirana.”
Intayoberana bavuze kandiĀ ko icyo gikorwa kitari ugusangira umuziki n’imbyino gusa, ahubwo cyabaye n’umwanya mwiza wo kugaragaza ubwiza bw’umuco nyarwanda no gukomeza kuwusigasira kugira ngo uzakomereze no ku bazavuka mu bihe biri imbere.
Iri tsinda ryongeyeho ko inkunga rikomeje guhabwa n’abakunzi baryo ari yo ribonamo imbaraga zo gukomeza guteza imbere impano, guteza imbere umuco nyarwanda no gutegura ibindi bitaramo birushijeho kuba byiza.
Mu gusoza ubutumwa bwaryo, Intayoberana Cultural Troupe bwanditse bugira buti: “Murakoze cyane! Turabashimira urukundo n’ubufasha mwatweretse. Dutegerezanyije amatsiko kongera kubakira mu bindi birori n’ibitaramo biri imbere.”
Iri torero rizwiho kubyina imbyino gakondo no guteza imbere umuco nyarwanda rikomeje gusaba abakunzi baryo gukomeza kuriba hafi, rikizeza ko rizakomeza kubagezaho ibikorwa byubaka, bishimisha kandi bisigasira umurage w’u Rwanda.



