Umukinnyi wa Filime Uwamahoro Antoinette uzwi nk’intare y’Ingore muri sinema Nyarwanda , Ngabo Leo uzwi nka Njuga , The Same Abiru n’ibindi byamamare byinshi byegukanye bihembo mu Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards 2026
Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo ku tariki ya 31 Nyakanga 2026 muri Sport Park ku Kicukiro aho byari byitabiriwe n’ abanyamideli, abahanzi, abanyamakuru, abakora ubucuruzi bushingiye ku myidagaduro n’abakunzi b’ubuhanzi, mu gikorwa cyari kigamije guhemba abitwaye neza no guteza imbere impano z’Abanyarwanda n’Abanyafurika.
Uwo mugoroba waranzwe n’ibirori bitandukanye byabimburiwe no gutambuka kw’itapi itukura ndetse no gufata amafoto y’urwibutso kubari bitabiriye bose .
Nyuma yo gufata amafoto hakurikiyeho guha ikaze Abatumirwa aho August Hategekimana Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards 2026 ashimira buri wese wabashije kwitabira icyo gikorwa ndetse n’Abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gutanga ibihembo bagitegura intego yo gukomeza ugukomeza kubaka urubuga rufasha impano kuzamuka no kubona amahirwe yo kumenyekana haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
yavuze kandi ko uko umwaka utashye umubare w’ababyitabira n’ababitera inkunga ugenda wiyongera, bikagaragaza icyizere uru ruganda rugenda rugirirwa.
Mu gusoza yongeye gushimira abanyamideli n’abahanzi uko uyu mwaka bitabiriye ari benshi kandi byabateye ingufu zo gukomeza kubafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo ru ruhando mpuzamahanga .
Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo muri
- Best Female Model of the Year: Stella Barafon
- Continental Female Model of the Year: Ndindabo Model
- Best Fashion Designer of the Year: Nunu Fashion Luxury
- Best Film Actor of the Year: Musonera Peter
- Best Film Actress of the Year: Gihozo Josephine
- Continental Film Actor of the Year: Shareef – Rwema
- Continental Film Actress of the Year: Intare Y’Ingore
- Best Upcoming Actress of the Year: Agnes Uwimbabazi (AGGY)
- Most Promising Actress of the Year: Esperance (Folomina)
- Lifetime Achievement Award: Leo Ngabo (Njuga)
- Best Rising Artist of the Year: Dylack
- Best DJ Duo of the Year: The Vortex Deejays
- Best Continental DJ of the Year: DJ Trey
- Best Male Dancer of the Year: Tonton Travis
- Karaoke King of the Year: Kakao
- Best Upcoming Cultural Troupe of the Year: Abadatana Cultural Troupe
- Best Music Group of the Year: The Same Abiru
- Most Trusted Printing Company of the Year: Truth Media
- Best Location Sound Recordist of the Year: Guy-Xavier



