Michèle Iradukunda yarwanyije ibyo kugenzura imyambarire y’igitsina gore

3 0

Umunyamakurukazi Michèle Iradukunda yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibyabaye mu gitaramo cya ‘Diamond Platnumz Experience’, aho abakobwa n’abagore bari bambaye batikwije basubijwe inyuma.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri X, yavuze ko abateguye ibitaramo bakwiye kujya bavuga mbere imyenda bashaka ko abantu bagomba kuza bambaye, umuntu akagura itike abizi.

Ati “Niba hari uburyo bwashyizweho bwo kwambara mu gitaramo, mubwire abantu mbere y’uko bagura amatike bakaza. Ariko gusubiza umugore inyuma mu ruhame kubera ibyo yari yambaye? Uru ntabwo ari rwo Rwanda twakwifuza.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *