Uko Rayon Sports yatakambiye Al Merrikh bigapfa ubusa

248 0

Mu mpera z’icyumweru gishize, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa gicuti na Al Merrikh SC yo muri Libya ariko bipfa ku munota wa nyuma.

Uyu mukino uba warabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa moya z’ijoro (19h00’).

Gusa mu buryo butunguranye uyu mukino waje kuvaho nubwo kugeza aka kanya impamvu nyamukuru wavuyeho itaramenyekana.

Ukuri guhari ni uko umutoza mushya wa Al Merrikh SC, Darko Novic wahoze atoza APR FC ni we wanze uyu mukino. Gusa amakuru avuga ko yasanze abakinnyi be batari ku rwego rwo gutangira gukina imikino ya gicuti, cyane ko yahuriye na bo hano mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu ni njoro nibwo aya makuru yatangiye guhwihwiswa ariko Rayon Sports ibyemeza mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari ikirimo kwinginga Al Merrikh ngo yemere ko bakina kuko yari ifite ikibazo cy’uko iri busobanurire abafana bari baguze amatike yo kureba uyu mukino ariko ibabera ibamba.

Nubwo yanze gukina uyu mukino, Al Merrikh ni yo yari yasabye ko bakina uyu mukino wa gicuti aho yo yifuzaga ibiri, umwe ukaba ku Cyumweru undi ukaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko Rayon irabyanga yemera umwe wo ku Cyumweru, na wo byarangiye uvuyeho.

Rayon Sports yimwe umukino wa gicuti na Al Merrikh SC yo muri Libya
Darko Novic yanze gukina na Rayon Sports

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *