Qatar yatangaje ko igiye kwihimura ku bitero yagabweho na Israel

492 0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko igitero cya Israel ku gihugu cyabo, kitapfa kugenda gutyo gusa kuko na bo bafite uburenganzira bwo kugisubiza uko byagenda kose.

Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko ibyo Israel yakoze bishobora guhindura ibintu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, agaragaza ko ibyo ab’i Tel Aviv bakoze ari ibikorwa by’iterabwoba.

Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n’’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.

IDF yakoresheje intege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero simusiga.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yagize ati “Ubu ibintu byahinduye isura. Akarere kose gakwiriye kwifatanya mu kwamagana iyi myitwarire y’ubugizi bwa nabi.”

Yanenze Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko akomeje guteza ibibazo akarere agambiriye inyungu ze bwite. Yavuze ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Israel ihagarikwe.

Icyakora yemeje ko ibi bitero byahugabanyije cyane uburyo bwo kurangiza iyi ntambara hifashishijwe inzira ya demokarasi, ko bishobora kuba byahagaritse ibyo gukurikiza ubusabe bwa Donald Trump kugira ngo intambara ihagarare.

Ati “Ku bijyanye n’ibiganiro byari birimbanyije ntekereza ko nta gifite ishingiro ubu nyuma yo kugabwaho igitero kimeze kuriya.”

Mu minsi mike ishize Trump yari yaburiye Hamas, avuga ko Israel yemeye ibyo yayisabye mu guhagarika intambara. Yasabye Hamas kurekura Abanya-Israel yashimuse ku wa 7 Ukwakira 2025.

Nyuma gato Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz na we yari yatanze umuburo ujya gusa n’uwa Trump, abwira Hamas ko nitamanika amaboko izasenywa burundu.

Hamas yavuze ko yiteguye kwicara ku meza y’ibiganiro nyuma yo kumva ibyo Amerika iyisaba.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *