Niba uri umusore ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugirango urugendo rwurukundo ruguhire.
1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose 
bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy (bakurura abagabo).
2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo 
menshi bidasobanutse kandi ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari 
kumwe.
3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe 
(special) imbere y’abasore bakunda n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.
4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda mbese batiyitaho.
5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda kiss (Gusomwa) yo ku kiganza mu gihe 
bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa 
se ko babikunda.
6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se 
ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro 
kabone n’ubwo mwatandukana.
7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo rimwe na rimwe 
igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba 
mu maso. Akenshi nubikorera umukobwa mukundana uzabona asa n’uwikanze 
kuko amenyereye twa tuzina tundi ujya umwita ariko azahita amwenyura ubone ko 
yishimye.
8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro. Iyo asuzuguwe biramubabaza cyane ndetse akumva bitanamuhaye amahoro kuba ari kumwe n’umuntu utamwubaha.
9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro menya ko uri 
uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.
10. Burya ngo iyo umukobwa avuze oya iba ari oya ntibakunda umuntu uhatiriza 
cyane. Gusa nanone ibi birahinduka iyo utabikoze usa n’uhatiriza ahubwo 
umuhendahenda umwereka ko wicishije bugufi utamukankamira, burya abakobwa 
bakunda guhendahendwa.
11. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko 
ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.
12. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no 
kukwiyumvamo.
13. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo biba birangiye gusa 
ababitekerezaga gutyo sibyo.
 
                        
 
                                 
                     
                     
                     
                     
                    
