Tadej Pogačar uherutse  kwegukana Tour De France Shampiyona y’Isi i Kigali

81 0

Tadej Pogačar, usanzwe ari numero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, yashyizwe mu mu bakinnyi icyenda bagize Ikipe yIgihugu yAbagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona yIsi izabera i Kigali muri uku kwezi.

Harabura iminsi 11 gusa, mu Rwanda hagahurira abakinnyi b’ibihangange ku Isi mu gusiganwa mu magare.

Ni abakinnyi bari mu byiciro byose haba mu bakuru no mu bato, ndetse no mu bagabo n’abagore.

Pogačar aheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iba iya kane muri rusange.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wegukanye Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda yabereye i Zürich mu Busuwisi, ari mu bakinnyi icyenda bagize ikipe nkuru ya Slovenia izahatana i Kigali.

Abandi bari kumwe barimo Primož Roglič, Matej Mohorič, Domen Novak, Luka Mezgec, Matevž Govekar, Gal Glivar,Jaka Primožič na Matic Žumer.

Ni ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi igiye kubera ku Mugabane wa Afurika, aho itegerejwe i Kigali hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri 2025.

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *