Frank Gashumba n’Umugore we bibarutse imfura yabo

126 0

Umuherwe akaba n’umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda Frank Gashumba, yatangaje ko we n’umugore we Patience Malaika Mutoni baherutse gushyingiranwa bibarutse umwana.

Ni inkuru yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ariki 15 Nzeri 2025, ubwo yari kuri Radio 4, avuga ko umwana na Nyina bameze neza.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko twibarutse umwana mu muryango wacu. Umugore wanjye Malaika n’umwana bose bameze neza.”

Uyu mugabo usanzwe uzwi nk’umusesenguzi mu by’imibereho na Politiki yavuze N’ubwo yatangaje iyo nkuru nziza ariko yirinze gutangaza igitsina cy’umwana, amakuru ahari avuga ko uwo mwana yaba ari umukobwa.

Uyu mwana wa Frank Gashumba na Mutoni Patience Malaika bibarutse aje ar’imfura ya Mutoni mu gihe Gashumba we akurikije inkumi ye ibica bigacika ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda Sheilah Gashumba w’imyaka 29, uwo mwana akaba ari Ubuheta bwa Frank Gashumba.

Frank Gashumba aherekejwe n’inshuti n’umuryango berekeje mu karere ka Sembabule tariki 15 Gicurasi 2025, bajyanywe n’umuhango wo gusaba no gukwa   umukunzi we Mutoni Patience Malaika.

Uyu muryango wungutse umwana nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe bwa Kinyarwanda buzwi nko gusaba no gukwa ibyavugishije abatari bake bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *