Mighty Popo yamuritse Filime ye yise Killer Music,

190 0

Murigande Jacques [Mighty Popo] wamamaye mu muziki ndetse akaba ari na we uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yamuritse ku mugaragaro filime nshya, yitezweho guhindura uruganda rwa sinema nyarwanda.

Ni filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro y’ibitaramo.

Iyi filime yahuje abakinnyi ba filime b’inararibonye muri Afurika y’Iburasirazuba harimo u Rwanda, Uganda na Kenya ikaba yaratwaye imyaka irenga itatu mu itunganywa ryayo kuva ku kwandikwa kugera ku ifatwa ry’amashusho no kumurikwa.

Ni filime yahawemo akazi abarenga 250 ndetse Mighty Popo akaba ayibonamo intangiriro nziza zo kugeza sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga dore ko ibigize iyi filime biri ku rwego mpuzamahanga kuva kuri camera kugera ku majwi y’iyi filimi.

Yagize ati “Camera twakoresheje nizo amahanga yose bakoresha bose kuko harimo za LED n’izindi tugize amahirwe na Netflix yayemera. Abakinnyi bo ni abavuye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi ni filime yakoreshejwemo amajwi ya 5.1 surround sound ni ibintu niba ntibeshye ashobora kuba aribwo bwa mbere mu Rwanda tubibonye. Ubusanzwe mu Rwanda bakoreshaga amajwi ya Streo.”

Yavuze kandi ko zimwe mu ntego nyamukuru ze zo kwinjira no gukora sinema, ni uko mu nzozi ze ashaka gukora icyamamare muri filime nk’uko mu Rwanda hari ibyamamare bya muzika ndetse bakamenyakana nk’uko umuntu ashobora gukunda umuhinde kandi batumva icyo avuga.

Yagize ati “Inzozi zange ni uko nk’abanyarwanda twagira icyamamare muri filime nkuko tubona ibyamamare mu muziki. Nk’ishuri rya muziki, Urabona ko turimo dukora ibyamamare na filime ndashaka ko tuyigeza kuri urwo rwego. Ni gute twabona umukinnyi wa filime warenza aho Papa Sava ageze n’abandi mu Rwanda ku buryo mu mahanga yose bamumenya. Iyo udafite icyamamare muri filime, ntabwo filime ikundwa.”

Mighty Popo yanemeje kandi ko bamwe mu banyeshuri bo ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo bahawe akazi muri iyi filime ndetse baranabihemberwa n’abandi bayikozemo bimenyereza. Yavuze kandi ko iyi filime ishobora kuzashyirwa mu kinyarwanda kugira ngo abantu benshi mu Rwanda bayirebe ndetse banasobanukirwe neza ubutumwa buri muri iyi filime cyane ko igaruka ku buzima bwa buri munsi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *