Byibuze umuntu umwe yapfuye abandi 13 barakomereka mu gitero cy’indege cyagabwe n’Uburusiya mu mujyi wa Zaporijjia mu burasirazuba bwa Ukraine, mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri.
Guverineri w’Intara, Ivan Fedorov, yatangaje ko nibura ibitero 10 byibasiye uwo mujyi mu ijoro, bigamije cyane cyane ibikorwa remezo by’abasivile.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi cyavuze ko ibyo bitero byateje inkongi y’umuriro ikomeye yakwirakwiye mu nyubako z’abaturage.
Amashusho yashyizwe hanze n’abayobozi yerekanye inzu zasenyutse bikomeye n’ibisigazwa by’imyubakire bisakaye mu mihanda.
Kugira ngo iyo nkongi icogozwe, ubuyobozi bwahise bwohereza abashinzwe ubutabazi 78 n’ibikoresho 17 by’imirimo yo kuzimya inkongi, barimo no gushakisha abashobora kuba bagwiriwe n’inzu zasenyutse.
Imirimo y’izo nzego z’ubutabazi yakomeje gukorwa no ku wa kabiri mu gitondo, mu gihe abaturage bo bakomeje kugaragaza impungenge z’uko uyu mujyi ushobora gukomeza kwibasirwa n’ibitero.


