Umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime Robert Redford yitabye Imana afite imyaka 89

175 0

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ikirangirire Robert Redford, wari icyitegererezo mu ruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba washinze Sundance Institute, yitabye Imana ku wa kabiri tariki ya 16 Nzeri, afite imyaka 89, mu rugo rwe ruherereye i Sundance, muri Leta ya Utah.

Robert Redford yari umwe mu nkingi za mwamba za Hollywood no mu ruganda rwa sinema yigenga asize inyuma umurage udashobora kwibagirana.

Mu rugendo rwe rwa sinema rwamaze imyaka irenga 40, Redford yigaragaje nk’imwe mu ndorerwamo zikomeye za sinema nyamerika. Yakinnye mu mafilime yamamaye ku isi nka:

  • Butch Cassidy and the Sundance Kid (1969)
  • Jeremiah Johnson (1972)
  • Nos Plus Belles Années (1973)
  • Les Hommes du Président (1976)
  • Out of Africa (1985)
  • L’homme qui murmurait à l’oreille des chevaux (1996)

Uretse gukina, Redford yakoze nk’umuyobozi w’amafilime icyenda. Filime ye Des gens comme les autres (1980) yamuhesheje Oscar w’umuyobozi mwiza, mu gihe Et au milieu coule une rivière (1992) yamwongereye izina rikomeye. Filime ye ya nyuma yayoboye ni Sous surveillance (2013), aho yanakinnye nk’umukinnyi mukuru.

Robert Redford ni we washinze Sundance Institute ndetse anashyiraho Sundance Film Festival, iserukiramuco ryafashije kumurika impano nshya ku rwego mpuzamahanga, rikaba inzira yatumye abakora sinema bigenga bamenyekana.

Uretse sinema, Redford yari azwi nk’umurwanashyaka w’ibidukikije. Mu gihe kirenga imyaka 30, yakoranye n’imiryango nka Natural Resources Defense Council, yitabira ibikorwa byo kurengera ibidukikije no kurwanya ibyorezo bibangamira isi.

Nk’ikirangirire muri Hollywood, umuyobozi watsindiye ibihembo ndetse n’umurwanashyaka w’ibidukikije, Robert Redford asize umurage w’igihe kirekire mu mateka ya sinema no mu mitima y’abafana be ku isi hose.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *