Mu karere ka Burera hagiye kubera igiterane kidasanzwe cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba. Ni igiterane cyiswe “Garuka Live Concert” kizabera mu murenge wa Cyanika kukibuga cy’umupira wamaguru cya kidaho hazwi nko kugisayu. Iki giterane kizaba taliki 25/10/2025.
Intego z’iki giterane ni uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bwuzuye uburyo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri ari nayo mpamvu hazakorwa ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kurwanya igwingira, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda By’umwihariko hatangwa amabati yo gusakara ubwiherero.
Didace Turirimbe ni umuhuzabikorwa muri iki giterane yagize ati: ” Ni igihe cyo gukora cyane abantu bagifite uburyo. Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa ariko tugakora n’ibikorwa bifasha abaturage, kugira ngo abagire ubuzima bwiza muri kiristo no mu buzima bwa buri munsi”.
Muri iki giterane biteganyijwe ko hazafashwa abagera ku miryango140.
Muri iki giterane uretse Theo Bosebabireba hanatumiwemo umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza muri iyi minsi.
Usibye Bozzi Olivier biranavugwa ko Korari isezerano yo muri ADEPR Butete nayo izaririmba muri iki giterane. Iyi korari izwi mu ndirimbo nka : “Umurengwe wishe abantu, aho Tugeze ni heza, Mana wangiriye neza n’izindi zitandukanye”.


