Ese mwamenye ko abakinnyi bo muri Eritrea ko bari mu Rwanda mu ibanga rikomeye? SOMA INKURU IRAMBUYE

422 0

Bari mu Rwanda mu ibanga rikomeye, imyitozo yabo bayikorera mu nzira zijya i Gicumbi bakanyuzamo bakajya kwiyibutsa Norvege no kwa Mutwe.

Eritrea yazanye ikipe imeze nk’umuriro yo kotera kure, u Rwanda baruzi kuruta ikindi gihugu uretse icyo bavukiyemo:

– Biniam Girmay ngo azareba ko yajya muri breakaway gutanga akazi muri circuit ya mbere, akinira Intermarché – Wanty (WT), ntiyiyumvisha uko Afurika yari kugira ibirori byo kwakira shampiyona y’Isi ngo ahabure nubwo abizi neza ko kwa Mutwe na Norvege nta kaze azahabona.

– Henok Mulubrhan ( yatwaye Tour du Rwanda 2023) arabarizwa muri Burgos ( Pro Team)

– Merhawi Kudus ( yatwaye Tour du Rwanda 2019) akinira Astana (WT)

– Natnael Tesfazion (yatwaye Tour du Rwanda 2020 & 2022) aheruka gusinya muri Movistar (WT) imyaka ibiri izarangirana na 2026.

– Amanuel Ghebreigzabhier (Ema yaherukaga mu Rwanda akina Tour du Rwanda 2016 ari uwa 5 GC) ubu akinira Lidl Trek (WT)

– Nahom Zeray yatwaye stage ya 6 ya Tour du Rwanda 2025 yavuye i Nyanza inyura mu Bugesera basoreza kuri Canal Olympia.

Niba wibuka neza Henok yashoboraga gutwara Tour du Rwanda 2025 maze Umufaransa yica isiganwa ku munsi wa nyuma, ni umwe muri bake bazi iyi nzira.

Mu bakinnyi 6 bakinisha muri shampiyona 3 bakina mu makipe ya World Tour yo ku rwego rwa mbere.

Biniam yakinnye Tour de France, Ema avuye muri La Vuelta, Henok yari muri Criterium du Dauphiné na Volta Ciclista a Catalunya naho Natnael muri Tirreno Adriatico.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *