U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yo kongera umubano mu by’ishoramari

186 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ayo kongera umubano mu by’ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, guhana ubutaka bwifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ayo guteza imbere imijyi n’imiturire. 

Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi wamwakiriye mu ruzinduko rw’akazi yatangiye uyu munsi.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bitabiriye ibiganiro byahuzaga amatsinda ahagarariye u Rwanda na Misiri mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano afite uruhare rukomeye mu kurushaho kwimakaza umubano utanga umusaruro ufatika ku baturage b’impande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho kwagura imikoranire itanga inyungu.

Ati: “U Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho gukomeza umubano. Afurika ikungahaye ku mutungo kamere, ariko kugira ngo tuwungukireho by’ukuri, dukwiye kuwuhindura ibicuruzwa byongerewe agaciro.”

Yongeyeho ati: “Icyo dushaka ni uruhererekane rurambye rw’iterambere, ruteguye neza kandi ruzanira ubukire abaturage bacu.”

U Rwanda na Repububika y’Abarabu ya Misiri bikomeje kwishimira umusaruro w’umubano bifitanye umaze imyaka isaga 55.

Amasezerano mashya yasinywe aje yongerera imbaraga ubufatanye ibihugu byombi bisanganywe mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, igisirikare, ibikorwa remezo n’uburezi.

Ku wa Mbere, abayobozi b’inzego z’ubucuruzi bo mu Rwanda no mu Misiri bari bahuriye mu nama ya mbere y’Ubucuruzi ihuza u Rwanda na Misiri.

Iyo nama yahurije hamwe abashoramari n’abacuruzi baturutse mu bihugu byombi bakora mu nzego zirimo ubwubatsi, ubucuruzi bw’imitungo  itimukanwa, ubucuruzi bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, inganda, ubuhinzi n’izindi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *