Ikigo gikomeye mu gukwirakwiza umuziki kuri murandasi, Spotify, cyashyize ahagaragara urutonde rw’“Abahanzi b’Abagore 5 b’Afrobeats bakunzwe cyane mu mezi 12 ashize”, aho umuririmbyi w’Umunyanijeriya, Ayra Starr ari we uri ku mwanya wa mbere.
Spotify yashimye Ayra Starr iyita “umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats”.
Umuririmbyi w’Umunyanijeriya wegukanye Grammy, Tems, ari ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa gatatu hari umuririmbyi w’Umunyamerika ukomoka muri Cameroun, Libianca.
Icyamamare cy’umuziki w’Umunya-Mali ufite n’ubwenegihugu bw’Abafaransa, Aya Nakamura, cyafashe umwanya wa kane, mu gihe umuririmbyi w’Umunyaburayi ukomoka muri Nijeriya, Darkoo, ari we wasoje urutonde rw’abari mu myanya 5 ya mbere.
Umuririmbyi w’Umunyafurika y’Epfo, Tyla, ntagaragara kuri uru rutonde bitunguranye, n’ubwo mu mwaka ushize ari we wegukanye ibihembo byose bikomeye bya Afrobeats.
Spotify yanashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi 5 ba Afrobeats bakunzwe cyane muri Amerika y’Amajyepfo (Latin America). Uru rutonde rwose rwuzuyemo abahanzi bakomoka muri Nijeriya.
Rema ni we uri ku mwanya wa mbere, Ayra Starr ari ku mwanya wa kabiri, mu gihe CKay yasoreje mu myanya 3 ya mbere.
Burna Boy na Wizkid bari ku myanya ya 4 n’uwa 5, bikurikiranya.


