Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yemeje ko igihugu cye cyiteguye gutanga amabuye y’agaciro y’ingenzi arimo cobalt, umuringa (copper), na lithium ariko asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana na RDC mu kurandura burundu M23 .
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Scripps News, Perezida Tshisekedi yibukije ko RDC itanga hafi kimwe cya kane cy’amabuye ya cobalt akoreshwa ku isi yose, ndetse ikagira n’ibice birenga 50% by’aho ayo mabuye abarizwa ku isi.
Tshisekedi yagize ati :”Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane kuva kuri Perezida Trump, zatangiye kugaragaza inyota ku mabuye y’agaciro, igikwiye kubanzirizwa ni ukugira umutekano w’ishoramari ryabo uhagije,” .
Ibi bije nyuma y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kamena 2025, aho Amerika yari umuhuza, agena ko abarwanyi Congo ivuga ko ari ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu zisubira inyuma, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku mipaka igasenywa.
Gusa kugeza ubu imirwano iracyakomeje, nk’uko byemezwa na Perezida wa Congo.
Tshisekedi yongeyeho ati : “Rwanda ruza hano rushaka amabuye y’agaciro, maze rugakoresha umutwe wa M23 nk’igikoresho cyo kuyasahura ,.”
Perezida wa RDC kandi yagaragaje icyerekezo gishya igihugu cye kigamije: kuva ku bukungu bushingiye ku gucukura gusa, kinakomera mu guhindura no gutunganya ayo mabuye binyuze mu nganda z’imbere mu gihugu.
Aho yagize ati : “Turashaka gutunganyiriza imbere amabuye yacu aho kubigira ibicuruzwa bipakirwa bigahita bisohoka,”
Abajijwe ku bijyanye n’umwuka mubi uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika y’Abaturage y’Abashinwa, Tshisekedi yavuze ko igihugu cye gifungukira ubufatanye n’abafatanyabikorwa bose hatitawe ku mpamvu zindi .
Ku rundi ruhande ariko ; Leta y’u Rwanda ivuga ko ubusugire bwarwo bwavogerewe mu bitero byo mu 2019 mu majyaruguru y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo, FARDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya leta ya Kigali.
Leta y’u Rwanda inanenga ko leta ya Congo ku kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe irenga 130 iri ku butaka bwayo ikora ibikorwa bibi ku basivile.
Kigali kandi inavuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira imbaraga zo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa ku gice cy’abanyecongo n’ikibazo cy’impunzi zirenga 80,000 zabo ziri mu Rwanda.
Imvugo mbi n’amashusho y’ibikorwa by’urugomo byibasira abanyecongo b’abasivile n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda cyangwa basa n’Abatutsi nibo biganje ahanini mu mutwe wa M23 –birimo kugaragara muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga ; ibi nabyo Kigali idasiba kwamagana.


