Umuhanzi KIDUM KIBIDO agiye gutaramira abakunzi be baba mu mugi wa “Liege”

369 0

Umuhanzi w’icyamamare uvuka mu Burundi witwa NIMBONA Jean Pierre uzwi cyane kumazina y’ubuhanzi nka “KIDUM KIBIDO” ari mu byishimo kubera ko yongeye gutumirwa mu gitaramo kizabera mu mugi wa Liege cyateguwe na “Belle Africa Presents”

Muri iki gitaramo kizaba cyatumiwemo n’aba Star 2 aribo:”KIDUM KIBIDO na KIGINGI” aho bateganyije ko kizaba taliki ya 11 Ukwakira 2025 guhera saa 18 z’umugoroba kugeza mu masaha akuze y’ijoro.

Iki gitaramo kizaba gifite abavangavanzi b’umuziki bakorera muri Liege bazwi kumazina yabo nka:”DJ Mickey na DJ Saido nawe ukomoka mu gihugu cy’uburundi ndetse hakazabamo no kuririmba Live bizwi nka Karaoke bikorwa na :”Divin na Mkesus” barangajwe imbere na MC Ami Pro afatanyije na MC Elyssa.

KIDUM KIBIDO ari mu myiteguro yo kuzaririmbira abazitabira iki gitaramo Full Live banyurwe 100%

Muri rusanjye twagize ikiganiro kirambuye na Kidum kibido abasha kudutangariza ko yiteguye kuzaririmba Live abakunzi be batuye mu mugi wa Liege bakazabasha kwishimira imiririmbire ye 100% dore iki gitaramo kizabera kuri “Rue Pierre Joseph Antoine 79, 4040 Herstal”.

Bwana KIDUM KIBIDO yamutangarije ko muri iki gitaramo ko kwinjira bizaba ari kuri Pre – Vente azishyura 25€ na Sur Place kuri 30€.

 

Iyi ni Affiche yamamaza igitaramo cy’imbaturabagabo uyu muhanzi ukomeye bwana KIDUM KIBIDO yatumiwemo

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *