Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 nibwo Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yizihije isabukuru ye y’amavuko .
Mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru Nziza umugore we Ntambara Jacky yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yateye imitoma umugabo we Clapton Kibonge amwifuriza Isabukuru nziza
Mu butumwa bwuzuye amagambo y’Urukundo Kacky yagize ati “ Ku nshuti yanjye magara isabukuru nziza cyane, mukunzi wanjye!
Buri gihe nshimira Imana ku bwo kubaho kwawe, kuko nzi neza ko uri umuntu ukunda abandi kandi ufitanye ubusabane bwiza na bose.
Urakoze kunyemerera kugendana nawe muri uru rugendo rw’ubuzima, no kurworohereza.
Mu mwaka mushya utangiye, ndagusabira ko Imana yakugururira imiryango mishya y’amahirwe n’imigisha mu buzima bwawe bwose.
Imigisha y’Imana ikugubikire, kandi utsinde mu byo ukora byose ubereho Mwami!
Ndishimiye cyane ubuzima turi kubaka hamwe imbuto z’urukundo rwacu n’izindi nyinshi ziri imbere.
Ndagukunda byimazeyo.
Clapton kibonge na Ntambara Jacky bashakanye muri muri 2018 kugeza ubu bafitanye abana 3



