Uyu Dr. HAKIZIMANA Innocent ukora umwuga w’ubwarimu mu karere ka Nyabihu wigeze kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ari mu byishimo bidasanzwe bitewe n’amakuru yitangarije kurukuta rwe rwa X avuga ko yohererejwe amafaranga 8,000$ by’amadorari yohererejwe na Secretaire Executif wa Perezida wa Drc bwana Felix Antoine Tshisekedi.
Dr. Innocent HAKIZIMANA wigeze kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ubwo yiyamamarizaga uyu mwanya yatangarije Itangazamakuru ko yifuza guhindura ibirimo kudaha agaciro umuturage ndetse n’ubusumbane bukabije mu mishahara.
Yagize ati: ‘’Nzashyiraho umushahara fatizo bahemberwe impamyabumenyi aho guhemberwa umurimo runaka …..Nzakuraho kujya kwiga mu mahanga atari ibitaboneka mu Rwanda. Kumva ko Ministri w’uburezi ajyana abana be kwiga muri amerika ni ugusuzugura uburezi mu gihugu cye. ‘’
Abamukurikira kurubuga rwa X bakimara kubona Ibyo yatangaje ko yamaze kohererezwa amafaranga 8,000$ bahise batangara cyane bitewe n’akayabo yemera ko yohererejwe.
Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yasabye nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME kuzamuha uruhushya rwo kuzajya guhura n’aba bamaze kumwoherereza akayabo k’amadorari taliki 11/10/2025 avuga ko arimo gusaba uburenganzira bwo kuzasohoka mu Rwanda kuwa 20/12/2025 akazajya kugirana ibiganiro na Perezida wa DRC Bwana Felixis Antoine Tshisekedi.
Yasoje asaba Leta y’uRwanda ko yazajya yubaha abigeze biyamamariza kuyobora Igihugu dore ko bemerewe kwiyamamaza babanje kubapima bagasanga Ari bazima mu mitwe yabo.
Yanabashije gukomoza aho azahurira n’abagiye gutuma asohoka mu Rwanda akajya guhurira nabo muri Congo Brazzaville bakamuha amafaranga bamwemereye yo kumufasha asaga million 900 z’amafaranga y’uRwanda kugira ngo abashe kuva ku mwuga wo kwigisha akabasha kwiyubakira kaminuza ye ku giti cye akava mu burezi.




