Ku wa kane tariki ya 23 Ukwakira 20225 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko ,umunsi abanyarwanda mu nzegi zose ndetse nabayobozi bakomeye kw’isi bamwifurije isabukuru nziaa n gukomeza kuramba babinyujije ku mbuga nkoranyamba zabo.
Nawe ntiyazuyaje gufata umwanya wo gushimira abo bise bafashe umwnaya bakamwifuruza isabukuru nziza y’amavuko .
Perezida Kagame abinyujije kuri X yashimiye buri umwe wamwifurije isabukuru nziza anabasabira umugisha.
Yanditse ati: “Ku nshuti nyinshi, Abayobozi n’abandi banyifurije ibyiza ntabwo nagize amahirwe yo kumenya buri umwe ku giti cye, ndashaka kubashimira byimazeyo ku bwo kunyifuruza ibyiza mu isabukuru y’Amavuko. Imigisha”.
Umukuru w’Igihugu yavutse ku wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango y’ubu, ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Deogratias na Bisinda Asteria Rutagambwa.
Perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda kuva 22 Gicurasi 2000 kugeza ubu



