Muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n’Inshuti z’u Rwanda bitegura kwinjira mu gihe cy’Iminsi mikuru isoza umwaka El Classico Apartement iherereye mu murenge wa Nyamyumba ahazwi nko kuri Brasserie mu karere ka Rubavu yashyize igorora abasohokera muri uwo mujyi uzwi gusurwa na benshi baba bagiye kwirebera ibyiza biwutatse ndetse no kurya ifi nziza muri El Classico Beach Chez West .
Nyuma y’imyaka myinshi El Classico Beach Chez West ibaha serivize nziza zirimo kubakira , kubategurira amafunguro n’ibiyobwa bitandukanye , uyu mwaka byo byabaye ibindi bindi kubera ko benshi mu batemberera I Rubacu cyane cyane kwa West basabye ko yabafungurira ahantu ho kuzajya baruhukira mu masaha akuze.
Mu kiganiro na Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West yadutangarije byinshi kuri El Classico Apartement yagize ati Izi Apartement nazubatse ku busabe bw’abakiliya bacu benshi basohokeraga ahangaha byagera mu masaha ya ninjoro ugasanga bari kugorwa no kujya mu mujyi gushaka aho baruhukira cyangwa bakomereza ibirori byabo nibwo mu natangiye kuzubaka ubu zikaba zaramaze kurangira ziri gukora neza aho batanga servize zose nziza zikenerwa muri Apartement cyangwa hotel
Yakomeje avuga ko ubu muri El Classico Apartement babafitiye ibyumba byiza biri mu byiciro bitandukanye birimo Wi-Fi Igufasha kuba wakwikomereza akazi igihe uri kuruhuka ,Televiziyo za Rutura wareberaho ibintu bitandukanye nk’Imipira n’ibindi byinshi bitandukanye.
Akarusho muri El Classico Apartement n’amafunguro yaho atekanye ubuhanga buhambaye n’abatetsi babigize umwuka , utibagiwe n’amafunguro ya mu gitondo ku bakiliya baharaye.
Mu gusoza West yadutangarije ko ubu bafitiye abakiliya babo Poromosiyo kubafashe apartement ko bahabwa amafunguro ya mu gitondo ku buntu ndetse bakanahabwa ubwato bwo gutuma birebera ibyiza bigize ikiyaga cya Kivu n’umujyi wa Rubavu .









