Nyuma yaho igitaramo cyiswe “Music Space World Tour”, cyagombaga kuba ku wa 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali gisubitswe kubera uwagiteguraga akaba n’Umuyobozi wa Music In Space Bjorn Vido agiriye uburwayi butunguranye kigasubikwa kuri ubu cyasubukuwe
Bjorn Vido, umwe mu bategura igitaramo cya Music in Space – Global Tour, yavuze ko iki gitaramo cya “Reunion Party” kigiye kuba ari ibirori mpuzamahanga bihuriza hamwe ubukangurambaga ku mihindagurikire y’ibihe, umuco ndetse n’ubuhanzi n’ubucuruzi bushingiye ku guhanga udushya
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali ku wa Kabiri, tariki 4 Ugushyingo 2025, Bjorn Vido yavuze ko iki gikorwa kitagamije gusa kwishimira umuziki n’imbyino, ahubwo kigamije gukangurira abantu kugira uruhare hamwe mu kurwanya no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yongeyeho ati: “U Rwanda rufite umuhate ukomeye mu isuku no mu kurengera ibidukikije, ni yo mpamvu ari rwo rwatoranyijwe nk’ahantu heza cyane ho kwakirira iki gikorwa.”
Abategura iki gitaramo banasobanuye ko ku itariki ya 23 Kanama igitaramo cyari giteganyijwe cyasubitswe kubera indwara yafashe umwe mu bategura ibirori, Bjorn, wari mu bashinzwe iby’ingenzi muri gahunda bigatuma kitaba ariko ubu bakaba biteguye neza kuzashimisha abagomba kucyitabira aho ,abari baraguze amatike y’icyo gitaramo bose basubijwe amafaranga yabo, naho abafite imipira ifite ikirango cya “Music in Space” bazemererwa kwinjira ku buntu muri iki gitaramo cy’uyu mwaka.
Umuraperi Bushali, uzwi cyane kubera injyana ye ya Trap n’imyitwarire yihariye ku rubyiniro, yasezeranyije abakunzi be ibirori bizibukirwaho iteka.
Yagize ati:“Niteguye neza rwose guha abafana banjye ibihe batazigera bibagirwa,,Igihe cyose mpagaze ku rubyiniro, nzana imbaraga zanjye zose, n’ubu ntibizaba bitandukanye.”
Igitaramo cya Music in Space Reunion Party biteganyijwe ko kizaba kuri uyu kwa Gatanu, tariki 7 Ugushyingo 2025, kikazabera Kigali Universe, ahazwi cyane mu gutegura ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro muri Kigali.
Abategura iki gitaramo bavuze ko bazaha abitabiriye ibintu bidasanzwe aho bazahuriza hamwe injyana za Afrobeat, R&B n’amajwi y’ubuhanga, byose bigahurizwa hamwe n’urubyiniro rufite insanganyamatsiko y’igihe kizaza (space theme).
Amatike yatangiye kugurishwa ku giciro cya 10,000 Frw, naho amatike ya VIP agurishwa 20,000 Frw.












