Nyuma y’uko amatike y’igitaramo cye i Kigali ashize ku isoko, Davido yaciye amarenga ko hashobora kongerwaho undi munsi, akaba yakora igitaramo cy’iminsi ibiri nubwo ku rundi ruhande bitarafatwaho icyemezo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yasangije abamukurikira ifoto igaragaza ko amatike y’igitaramo afite i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025 yamaze gushira ku isoko.
uyu muhanzi yahise aca amarenga ko ateganya gushyiraho umunsi wa kabiri w’igitaramo cye.
Ati “Kigali amatike yashize ku isoko, dushyireho umunsi wa kabiri?”
Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi be batagize amahirwe yo kugura amatike y’igitaramo cy’umunsi wa mbere bategerezanyije amatsiko kumva ko hashyizweho igitaramo cy’umunsi wa kabiri.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nubwo uruhande rwa Davido rwifuza gushyiraho umunsi wa kabiri, abari kumufasha gutegura igitaramo cye bo batari babyemera kuko bemeza ko ari ibintu bikwiye kwitonderwa.
Davido ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025. Ni mu gitaramo uyu muhanzi azakorana n’abarimo Kitoko, Ariel Wayz, Kid From Kigali, Logan Joe, Kevin Klein, DJ Toxxyk na DJ Marnaud.
Davido wahiriwe na Kigali, yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu 2023 mu bitaramo bya Trace Awards & Festival n’icya Giants of Africa.
Iki gitaramo cye kizaba kigamije kumurika album ye nshya yise ‘5Ive’, igizwe n’indirimbo 17 zirimo iyo yakoranye n’abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi.



