Umuhanzi Mugani Désiré wamenyekanye nka Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi wakunzwe mu ndirimbo nka Munyana ,Ndakumisinze ,Leave Alone ni zindi nyinshi yahishuye ko uruganda rwa Muziki mu gihugu cye utajya uhinduka mu mpande zose
Uyu mugabo kuri ubu usigaye ubarizwa ku mugabane w’ iburayi aho abana n’umuryango we ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na bimwe mu binyamakuru yo mu Burundi aho yahishuye ko umuziki wo mu gigu cye udatera imbere na gato ukurikije ibindi bihugu byo mu karere.
Ubwo yabazwaga icyo kibazo Big Fizzo ntiyariye indirmi yagize ati “ mu myaka namaze mu Burundi nta kintu nakimwe nabonye cyahindutse ku muziki wacu , sinibaza icyatumye bidahinduka kuko ntabyo mbona na gato .
Yakomeje agira ati “uko abategura ibitaramo ibitaramo nta kintu na kimwe bahinduye guhera ku rubyiniro uko rutegurwa ndetse n’ibikoresho byose bakoresha ni bimwe nta gihinduka muro byose.
Ku bijyanye n’abahanzi ndetse n’indirimbo yirinze kuvuga byinshi kuri gusa yahishuye ko nta ndirimbo yaho akunda kumva ndetse nta n’umuhanzi abona mwiza mubariho.
Uyu mugabo wanaku mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi nk’indoro yakoranye na Charly na Nina ni zindi yagiye akorana n’abandi bahanzi nyarwanda aheruka mu gihugu cye cy’u Burundi mu kwezi gushize ubwo yari yatumiwe mu gitaramo “Amahoro Iwacu Festival “ aho yavuye akomereza ibitaramo bye byinshi afite ku mugabane w’uburayi ndetse na Canada mu rwego rwo kwifatanya n’abanyafurika batuye muri ibyo bice .



