Umunyabigwi Big Fizzo yahishuye ko umuziki w’I Burundi utajya uterimbere

108 0

Umuhanzi  Mugani Désiré wamenyekanye  nka  Big Fizzo  wo mu gihugu cy’u Burundi wakunzwe mu ndirimbo nka  Munyana ,Ndakumisinze ,Leave Alone  ni zindi nyinshi  yahishuye ko uruganda rwa Muziki mu gihugu cye utajya uhinduka  mu mpande zose

Uyu  mugabo kuri ubu usigaye ubarizwa ku mugabane w’ iburayi aho abana n’umuryango we ibi yabigarutseho  mu kiganiro yagiranye  na bimwe mu binyamakuru  yo  mu Burundi aho yahishuye ko umuziki wo mu  gigu cye  udatera imbere na gato ukurikije ibindi  bihugu byo  mu karere.

Ubwo yabazwaga icyo  kibazo Big Fizzo  ntiyariye indirmi  yagize  ati “ mu myaka namaze mu Burundi  nta  kintu nakimwe nabonye cyahindutse ku muziki wacu , sinibaza  icyatumye bidahinduka kuko ntabyo  mbona  na gato .

Yakomeje agira  ati “uko abategura ibitaramo  ibitaramo nta kintu na  kimwe bahinduye guhera ku rubyiniro uko rutegurwa ndetse n’ibikoresho byose bakoresha ni bimwe nta gihinduka muro byose.

Ku bijyanye n’abahanzi ndetse n’indirimbo  yirinze kuvuga byinshi kuri gusa  yahishuye ko nta ndirimbo yaho akunda  kumva ndetse nta  n’umuhanzi abona mwiza mubariho.

Uyu mugabo wanaku mu Rwanda  mu ndirimbo nyinshi nk’indoro yakoranye  na Charly na Nina ni zindi yagiye  akorana n’abandi bahanzi nyarwanda aheruka mu gihugu cye cy’u  Burundi  mu kwezi gushize ubwo yari  yatumiwe  mu gitaramo  “Amahoro  Iwacu Festival “ aho yavuye akomereza ibitaramo bye byinshi afite ku mugabane w’uburayi ndetse na Canada mu rwego rwo kwifatanya n’abanyafurika batuye muri  ibyo  bice .

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *