Umuhanzi Jabo yahishuye ko byari bigoranye kugira abone uwo bakorana indirimbo Mukesha

79 0

Mu rugendo rwe rwo guhuza umuziki gakondo n’igihe cya none, umuhanzi Jabo akomeje kwerekana ko afite icyerekezo gihanitse, aho ibikorwa bye bigenda byambukiranya imbibi z’injyana n’igihe.

Mu kiganiro yagiranye  na Kimwe mu binyamakuru  bya hano muri Kigali  Jabo yasobanuye birambuye uko indirimbo ‘Mukesha’, yakoranye na Platini P, yavutse n’impamvu yahisemo uyu muhanzi, mu gihe yari yaratekereje no kuyikorana na Kenny Sol.

Jabo avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse kuri Producer Pakkage wo muri Country Records, wamuhamagaye amubwira ko afite injyana (Beat) yihariye y’indirimbo ‘Mukesha’, kandi yamaze kuyitunganya.

Icyari gisigaye, nk’uko Jabo abyemeza, kwari ugushyiramo ijwi n’ubuhanzi bw’umuririmbyi. Avuga ati “Producer Pakkage yaramamagaye ambwira ko afite indirimbo yitwa ‘Mukesha’, yifuza ko nayiririmbamo.”

Akomeza asobanura ko we na Pakkage bamaze kumva injyana, bahise batekereza ku bahanzi bashobora kuyifasha kurushaho kwambuka imbibi, ari bwo havukaga igitekerezo cyo kuyikorana n’umwe mu bahanzi bakunzwe, Platini P cyangwa Kenny Sol.

Gusa, uko iminsi yagiye ishira, byaje kugaragara ko Kenny Sol ataboneka muri icyo gihe, bitewe n’uko yari afite ibitaramo yari ateganyijwe gukorera muri Canada, ari na byo byatumye bahisemo kwihutira ku wundi wari wabonetse.

Jabo avuga ko yifashishije Ben Adolphe kugira ngo amufashe kumuhuza na Platini P, ibintu byaje kugenda neza cyane kurusha uko yari abyiteze.

Akomeza agira ati “Navuganye na Ben Adolphe mubwira ko yampuza na Platini P. Yaramumvishije, ambwira ko indirimbo ari nziza. Naje kuvugana na Platini ubwe, mubwira ko mfite indirimbo nifuzaga ko twayikorana. Akimara kuyumva, yarambwiye ati: ‘Ahubwo turayinoza ryari?’”

Ibi byahise bitanga icyizere ko ‘Mukesha’ igiye gufata indi ntera. Jabo ashimangira ko Platini P yagize uruhare rukomeye mu kuyitunganya no kuyinoza, aho atahwemye gutanga ibitekerezo bigamije kuyigeza ku rwego rwo hejuru.

Ati: “Platini ni imfura cyane. Ni umuntu ukunda ibintu binoze. N’iyo wavuga ko hari Draft zigera kuri 30 z’iyi ndirimbo ‘Mucyesha’, si ugukabya”

Indirimbo ‘Mukesha’ yatangiye gukorwa mu Ukuboza 2024, iza gusohoka ku mugaragaro muri Gashyantare 2026, ikaba iri mu ndirimbo zigize Album ya kabiri Jabo ari gutegura, ashimangira ko izaba irimo umwimerere wihariye w’umuziki gakondo uvanze n’ibihe tugezemo.

Mu gusoza, Jabo yashimiye Platini P ku bwitange n’ubunyamwuga yagize, avuga ko ‘Mucyesha’ atari indirimbo gusa, ahubwo ari urugendo rwahuje ibitekerezo, ubunararibonye n’icyerekezo cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda.

 

https://youtu.be/y3wyKuhLx-o?list=RDy3wyKuhLx-o

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Umusizi Rumaga yahawe umusozi wa Kiruri

Posted by - January 9, 2026 0
Umusizi Rumaga yagabiwe umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi Umusizi  Rumaga  ugeze  kure  umushinga uri gutegura  Iserukiramuco Ngarukamwaka  ndetse  no kubaka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *