Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare nibwo umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu Kibindo yageze I Kigali aje kwitabira igitaramo Inganzo ntahagarwa cya Yvan Muzik
Ahagana kw’isha ya saa moya na 50 nibwo Kidumu yari asesekanye ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe na Mugenzi we Yvan Muziki wamutumiye mu gitaramo cyo kumurikiramo album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa” azamurika mu ijoro rizabanziriza umunsi wahariwe abakundana.
Icyo gitaramo kizaba tariki ya 13 Gashyantare 2026kizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Marina,Massamba Intore,Jules Sentore n’abano benshi batandukanye kikazabera muri Kigali Universe .
Yvana Muziki aherutse gutangariza itangazamakuru ko iyi Alubumu iyi albumayifata nk’ikomeye mu buzima bwe, kandi yishimiye kuzayimurikira abantu ku nshuro ya mbere azaba akoreye igitaramo cyo kumurika album ye mu Rwanda.
Ati “Ni wo muzingo wuje inganzo n’imbamutima tuzasangira mu ijoro ribanziriza umunsi w’abakundana. Nizeye ijoro rizabera ryiza abazaryitabira.”
Yakomeje avuga ko iyi album igizwe n’indirimbo 15, kandi zose zizashimisha abantu nizimara kujya ahabona.
Uyu muhanzi yavuze ko impamvu yahisemo gufatanya n’aba bahanzi ari abahanzi beza bafite indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane ko igitaramo kizaba mu ijoro ry’urukundo.





