Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abayisilamu ko ikibazo cy’umuhamagaro wa mu gitondo ukangurira abayisilamu kujya gusenga isengesho uzwi nka Adhana kigomba kwigwaho
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyishimo bya nyuma y’Umunsi Mukuru wa Eil Al Fitri wabereye muri BK Arena ukitabirwa n’ibihumbi by’anayisilamu bo mu Rwanda n’inshuti zabo.
Ubwo hari hageze umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo umwe mu bayisilamukazi ukiri muto yasabye nyakubahwa ko yabasubirizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo (Adhana) nyuma y’igihe kinini warakuweho mu gihugu hose .
Nyuma yo kumva icyo kibazo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize ati “Icyo kibazo kiroroshye cyane ahubwo ababishinzwe bagomba kubyigaho vuba cyane .
Yakomeje agira ati ese “Mutinya ababakangura mu gitondo ko ubundi ariya ariyo masaha yo gukanguka n’ubundi.
Yaboneyeho kubaza Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze impamvu uwo muhamagaro wa mu gitondo( Adhana ), amusaba ko bazigana ubushishozi icyo kibazo kabone ko ayo masaha ubusanzwe ariyo yo gukanguka .
Ubusanzwe Adhana ni uburyo abayobozi b’imisigiti bakoresha indangururamajwi mu guhamagara Abayisilamu ngo bajye gusenga.mu rukerera n’andi masaha basengeraho
Tariki 15 Werurwe 2022 nibwo Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter yibukije Abaturarwanda ko guteza urusaku rubangamiye abandi baturage bibujijwe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ryagiraga riti “Abakora ibikorwa birimo utubari, amahoteli, ibirori n’amakoraniro atandukanye, insengero z’amadini yose ndetse n’ibindi bishobora guteza urusaku barasabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kudateza urwo rusaku.”
.


