Iradukunda Grace Divine wamamaye ku izina rya Deejay Ira, arashinja Abarundi kumurakarira, kumutuka ndetse no kumutera ubwoba nyuma yo gusaba ubwenegihugu bwu Rwanda.
“None se nyuma y’umwaka wose muracyafite uburakari? Muracyantuka, muracyantera ubwoba. Njye kugeza n’ubu sinumva ikibazo gihari. Reka tuganire gato.”
“Birashoboka ko naricecekeye mukagira ngo mfite isoni z’icyo nasabye, ko nahatiwe, cyangwa ko ntishimiye ubwenegihugu nasabye. Oya, siko bimeze.”
“Dore uko ibintu biri; U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, Gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni kimwe no kuba nasaba ubw’Amerika, Canada n’ibindi… Ariko kubera ko ari ubwenegihugu bw’u Rwanda, byahise biba ikibazo.”
“Mumenye ko mwamenye DJ Ira kubera u Rwanda n’akazi nkora. Natangiriye mu Rwanda, nahabonye amahirwe (platform), batitaye ku kuba ndi umunyamahanga. N’aho ngeze ubu, sinatinya kuvuga ko byatewe n’Imana n’u Rwanda gusa birumvikana kandi ko nakoze cyane.”
“Bityo rero, nari mfite impamvu nyinshi zo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.”
“Ntabwo rero ikibazo kiri kuri njye, ahubwo ni urwango mufitiye u Rwanda. Njye nta kintu kidasanzwe nakoze. Gusaba ubwenegihugu ntibivuze kwihakana igihugu cyawe.”~Deejay Ira’s statement.


