Nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize zaranzwe n’imirwano ikomeye mu bice bitandukanye bya Mali, guverinoma y’u Bufaransa yasabye abaturage bayo bahatuye kuhava by’agateganyo mu maguru mashya, bakoresheje indege zisanzwe z’ubucuruzi.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa mu nama y’inama ku ngendo yateranye kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko umutekano muri Mali ukomeje guhungabana.
Uretse gusaba abari muri Mali kuhava, u Bufaransa rwaboneyeho kubuza abaturage barwo kujya muri Mali, kabone n’iyo haba ari ku mpamvu izo ari zo zose.
Ibi byerekana uburemere bw’ingaruka z’umutekano muke uri muri iki gihugu.
Ubusanzwe igihugu cya Mali yicumbikiye Abafaransa bagera ku 4,200 biyandikishije ku rutonde rw’ambasade, mu gihe abandi barenga 3,000 batanditse, harimo benshi bafite ubwenegihugu bubiri.
Ibi bituma iki cyemezo kigira ingaruka ku mubare munini w’abantu, cyane cyane abatuye muri iki gihugu igihe kirekire.
Nubwo u Bufaransa bwigeze kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Mali mu kurwanya iterabwoba, binyuze mu bikorwa bya gisirikare nka Serval na Barkhane kuva mu 2012, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi mu myaka ishize.
Kuva abasirikare bafata ubutegetsi mu 2020, ubuyobozi bwa Mali bwatangiye kwigira kure u Bufaransa, bushaka ubufatanye n’ibindi bihugu birimo u Burusiya.
Kuva icyo gihe abarwanyi b’u Burusiya bakorera mu mutwe uzwi nka Africa Corps (wahoze witwa Wagner) bakorera mu bice byinshi bya Sahel, barimo no muri Mali.
Amakuru agaragaza ko mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri abo barwanyi bari mu mujyi wa Kidal batsinzwe n’ingabo z’imitwe ya JNIM na Front de libération de l’Azawad (FLA), bituma bava muri ako gace.
Ibi byose bibaye mu gihe hari impungenge zikomeje kwiyongera ku bushobozi bw’inzego z’umutekano za Mali mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Abasesenguzi bavuga ko imirwano iherutse kuba ishobora guhindura imiterere y’umutekano mu majyaruguru y’igihugu, ndetse ikanagira ingaruka ku karere ka Sahel muri rusange.
Icyemezo cy’u Bufaransa cyo gusaba abaturage barwo kuva muri Mali kigaragaza ubukana bw’ikibazo cy’umutekano muri iki gihugu.
Mu gihe imirwano igikomeje, haracyari ibibazo byinshi ku hazaza h’umutekano wa Mali n’uburyo ubuyobozi buzabasha guhangana n’ibi bibazo bikomeye.


