Umuhanzi nyarwanda Lona Glory, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yongeye kugaragaza ko afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “All Eyes On Me”, yakoranye n’umuhanzi Kay Macky wo muri Zambia.
Iyi ndirimbo yatangiye kugera ku bakunzi b’umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku mbuga zitandukanye zicuruzwaho umuziki. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lona Glory yavuze ko “All Eyes On Me” ari imwe mu ndirimbo zifite umwanya wihariye mu mishinga ateganyiriza abafana be muri iyi mpeshyi. Yagaragaje ko iyi ndirimbo yaje ikurikira izindi yari aherutse gushyira hanze zirimo “Ebelebe” na “4×4”, zikomeje kumufasha kugera ku bakunzi b’umuziki bo hirya no hino.
Asobanura impamvu yahisemo kuyita “All Eyes On Me”, Lona Glory yavuze ko iri zina rifite ishusho y’urugendo rw’umuhanzi uba ugeze aho ibikorwa bye bitangira gukurikirwa n’abantu benshi amaso yose amwerekejeho.
Yagize ati: “All Eyes On Me ni ubutumwa bwo kwigirira icyizere no gukomeza gukora cyane nubwo uba uzi ko abantu benshi bakureba cyangwa bagukurikirana. Ni izina ryerekana ko igihe kigera ugasanga ibyo ukora byatangiye kwitabwaho, bityo bikagusaba gukomeza gukora ibirenze ibyo abantu bategereje.”
Ku bijyanye n’imikoranire ye na Kay Macky, yavuze ko uyu muhanzi wa Zambia ari umwe mu bafite impano zidasanzwe ndetse bafite icyerekezo gihuje mu muziki.
Yasobanuye ko ubuhanga bwa Kay Macky n’uburyo ashyira amarangamutima mu bihangano bye ari bimwe mu byatumye bemeranya gukora uyu mushinga. Yongeyeho ko gukorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bifasha umuziki kugera ku isoko rinini kandi rikagutera gukomeza kwagura imitekerereze yawe nk’umuhanzi.
Uyu muhanzi yanagarutse ku mubano afitanye n’umuziki nyarwanda, avuga ko nubwo amaze igihe akorera ibikorwa bye hanze y’u Rwanda, agifite inyota yo gukorana n’abahanzi bo mu gihugu cye anavuga ko bamwe mu bo yifuza kuzakorana nabo harimo Chriss Eazy,Kevin Kade ,Bushali n’abandi.
Yavuze ko hari impano nyinshi mu Rwanda kandi ko adashidikanya ko mu bihe biri imbere ashobora gukorana n’umwe cyangwa benshi muri bo, igihe haboneka umushinga ufite intego n’icyerekezo bihuje n’ibye.
Ku bijyanye n’iterambere ry’umuziki mu Rwanda, Lona Glory yavuze ko abona urwego rw’umuziki n’imyidagaduro muri rusange rugenda rutera imbere ku muvuduko ushimishije.
Yagize ati: “U Rwanda rufite impano nyinshi kandi urwego rw’imyidagaduro rugenda rwaguka. Hari byinshi byamaze kugerwaho kandi nizera ko mu myaka iri imbere umuziki nyarwanda uzarushaho kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.”
Agaruka ku ndirimbo “4×4” aheruka gushyira hanze, yavuze ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki ndetse ko ubutumwa n’ibitekerezo byiza bagiye bamuha ari byo byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano bishya.
Yavuze ko ubutumwa bukubiye muri “All Eyes On Me” bugamije guha abantu icyizere cyo gukomeza gukurikirana inzozi zabo no kudacika intege kubera ibitekerezo by’ababaca intege cyangwa imbogamizi bahura na zo mu buzima.
Mu gusoza, yashimiye abafana be bose bakomeje kumushyigikira kuva yatangira urugendo rwa muzika, abasaba gukomeza gukurikirana ibikorwa bye no kwakira neza uyu mushinga mushya.
Indirimbo “All Eyes On Me” iraboneka ku mbuga zitandukanye z’umuziki ibintu abafana ba Lona Glory bavuga ko bitezeho kubona indi ntambwe nshya mu rugendo rw’uyu muhanzi uri gukomeza kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.


Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo nshya “All Eyes on me” ya Lona Glory yakoranye na Kay Macky 👇🏾


