FAME Football Academy yatangiye kwandika abana bafite impano mu mupira w’amaguru

128 0

FAME Football Academy yatangaje ko yatangiye kwakira abana bifuza kwinjira muri iri shuri ryigisha umupira w’amaguru, hagamijwe kubafasha gukura bafite ubumenyi, impano n’indangagaciro zibategurira kuzaba abakinnyi beza mu gihe kiri imbere.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iri shuri, kwiyandikisha byaratangiye ku mugaragaro, rikaba rihamagarira ababyeyi kwandikisha abana babo kugira ngo babashe guteza imbere impano zabo mu mupira w’amaguru muri  ibi biruhuko  bikuru bizamara  amezi abiri

FAME Football Academy yavuze ko izajya yakora abana bo mu byiciro bitatu by’imyaka. Harimo abafite imyaka 5 kugeza kuri 7, abafite 8 kugeza kuri 10, ndetse n’abafite 11 kugeza kuri 13, buri cyiciro kikazajya gihabwa imyitozo ijyanye n’imikurire y’abana n’urwego rwabo.

Iri shuri rifite icyicaro i Nyakabanda kuri Fame Arena, aho imyitozo izajya ibera. Ubuyobozi bwaryo buvuga ko intego ari ugutoza abana hakiri kare, bakigishwa tekinike z’umupira, imyitwarire myiza, gukorera hamwe no kubaka icyizere kibafasha gukomeza gutera imbere.

Mu myaka yashize, amashuri yigisha umupira w’amaguru yakomeje kugira uruhare runini mu kuvumbura impano z’abana bato no kuzitegura kuzavamo abakinnyi babigize umwuga. Amwe muri ayo mashuri yagiye afasha abakinnyi kugera mu makipe akomeye ndetse no mu makipe y’igihugu, agaragaza akamaro ko gutangira gutoza abana bakiri bato.

Ababyeyi bafite abana bakunda umupira w’amaguru basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakabafasha kwinjira muri FAME Football Academy kugira ngo bahabwe amahugurwa n’imyitozo ibategurira ejo hazaza.

Ku bifuza ibisobanuro cyangwa kwandikisha abana babo, bashobora kugana Fame Arena i Nyakabanda cyangwa bagahamagara kuri 0788 301 863, nk’uko bigaragara ku itangazo ry’iri shuri.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *