Umunyapolitike uzwi cyane muri Afurika, Kemi Seba, ufungiye muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko urukiko rusubitse urubanza rwari ruteganyijwe gusuzuma ubusabe bwa Benin bwo kumwohereza muri icyo gihugu kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri, ariko urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika kugeza ku wa 11 Kanama 2026, kugira ngo abacamanza babanze bakomeze gusuzuma dosiye n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi mbere yo gufata umwanzuro.
Leta ya Benin ishinja Kemi Seba, amazina ye nyakuri akaba Gilles Robert Capo Chichi, ibyaha birimo gushishikariza urugomo no kwiba amafaranga, ivuga ko bifitanye isano n’uko yashyigikiye igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri Ukuboza 2025. Icyakora, Kemi Seba yamaganye ibyo birego byose, avuga ko nta shingiro bifite kandi ko bifite impamvu za politiki.
Abamwunganira mu mategeko na bo bakomeje kurwanya ubusabe bwa Benin bwo kumwoherezayo. Bavuga ko umukiliya wabo ashobora guhura n’ingaruka zikomeye ku mutekano we no kutaburanishwa mu buryo buboneye naramuka agejejwe muri Benin.
Kemi Seba n’umuhungu we batawe muri yombi ku wa 13 Mata, nyuma yo gufatirwa ku mupaka bagerageza kuva muri Afurika y’Epfo berekeza muri Zimbabwe, bafite visa zari zararengeje igihe.
Icyemezo kizafatwa n’urukiko ku wa 11 Kanama 2026 kizagena niba Kemi Seba azoherezwa muri Benin nk’uko iki gihugu kibisaba, cyangwa niba azakomeza kuguma muri Afurika y’Epfo.
Uru rubanza rukomeje gukurikirwa n’abantu benshi muri Afurika no hanze yayo, bitewe n’uko Kemi Seba ari umwe mu banyapolitiki n’abarwanashyaka bazwi cyane baharanira ubwigenge bwa Afurika no kwamagana ibyo yita ubukoloni bushya n’ingaruka z’ibihugu by’amahanga ku mugabane wa Afurika.


