Filime ‘Hurts Harder’ igihe gukorerwa igice cya Gatatu na ZACU TV

63 0

Filime ‘Hurts Harder’ iri mu zakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda muri 2025, igiye gukorerwa igice (season) ya gatatu, ku busabe bwinshi bw’abayirebye bakayikunda.

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, ni bwo Wilson Misago uhagarariye  Zacu Entertainment, ifite televiziyo ya Zacu TV inyuraho Filime Nyarwanda na Mizero Yves usanzwe atunganya iyi filime bashyize umukono ku masezerano yo gukora igice cya gatatu cyayo.

Impande zombi zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangaje ko bitewe n’ubusabe bwinshi bwa baryohewe n’iyi filime, umwanzuro wo gukora ibice bishya byayo wafashwe, ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

Filime ya Hurts Harder ishingiye ku nkuru y’umusore witwa Shemaryimanzi Dwayne ukinamo yitwa Tete, uyu aba atewe ipfunwe n’uko ateye maze mu migaragarire maze akaza kurambagiza umukobwa witwa Irakoze Ariane Vanessa ukinamo yitwa Kate.

Uyu apfunyikirwa ikibiribiri n’uwo musore uba amuvugisha kuri telefoni ariko mu guhura kwabo akohereza undi musore kuko we atewe ipfunwe n’uwo ariwe.

Inshuti za Kate zirimo Irakoze Eliane ukinamo yitwa Olga, na Iradukunda Nadine ukinamo yitwa Sacha zikomeza kumugira inama ko akundana n’umuntu wa baringa, ariko akabima amatwi ibirangira amenye ko uwo avugana na we atari we bahura, ndetse akaba yararyamanye n’uwo musore wa baringa.

Ni filime yakunzwe n’abatari bake yanyuraga ku rubuga rwa Zacu TV rusanzwe runyuzwaho filime Nyarwanda, ndetse ushobora gukurikirana iyi televiziyo kuri decoder ya Canal Plus.

 

HURTS HARDER S01E01||MBEGA URUKUNDO RWO MU MWUKA KUNTU RURYOSHYE DORE IBYISHIMO BYA KATE|ZACU SERIES

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *