Umutwenzi Festival igiye guhuriza hamwe ibyamamare mu Burundi

40 0

 

Umutwenzi Festival  ni iserukiramuco rikomeye ry’umuziki n’umuco ryatangijwe n’abahanzi b’Abarundi bayobowe n’umuhanzi Mkombozi, ku bufatanye na Masterland n’abandi bahanzi biyemeje guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Burundi.

Iri serukiramuco ritegurwa na X-MOTION AGENCY, rifatanyije n’abahanzi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’umuco. Ryavutse mu rwego rwo gushyiraho urubuga ruzafasha impano z’abahanzi b’Abarundi kumenyekana, guteza imbere umuziki wo mu gihugu no gufasha abahanzi kubona uburyo bwo kubeshwaho n’impano zabo.

Abategura UMUTWENZI FESTIVAL bavuga ko bafite intego yo kubaka ejo hazaza heza h’umuziki w’u Burundi, aho abahanzi bazashobora kumenyekana ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ko iri serukiramuco rizaba umwanya wo guhuza abahanzi, ibigo by’itangazamakuru, ibigo by’ubucuruzi, inzego za leta n’abakunzi b’umuco kugira ngo bafatanye guteza imbere urwego rw’ubuhanzi.

Iserukiramuco rya mbere rizabera ku kibuga cya ETS Kamenge mu Burundi, rikazahuza abahanzi barenga 30 baturutse mu njyana zitandukanye z’umuziki.

Uretse abahanzi, abazaryitabira bazanasusurutswa n’amatsinda abyina imbyino gakondo, abasetsa (comedians), abakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga (content creators), aba-influencers n’abandi banyabigwi bo mu rwego rw’umuco.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko biteze kwakira abarenga 30.000, bikazakigira kimwe mu bikorwa by’umuco bikomeye kurusha ibindi byigeze

Kimwe mu bidasanzwe kuri iri serukiramuco ni uko kwinjira ari ubuntu ku bantu bose, hagamijwe guha buri wese amahirwe yo kwitabira no kwizihiza umuco n’umuziki by’u Burundi.

Abategura iki gikorwa bavuga ko bahisemo kutishyuza amatike kugira ngo abantu benshi bashobore kucyitabira no gushyigikira impano z’abahanzi b’imbere mu gihugu.

Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco rya mbere ni “TUNAONDOKA SASA”, bisobanurwa ngo “Turahagurutse ubu” cyangwa “Turatangiye urugendo rwacu ubu.”

Ubu butumwa bugaragaza ubushake n’umuhate by’abahanzi b’Abarundi bwo gutangira icyiciro gishya cyo kumenyekanisha impano zabo, kurenga imipaka y’u Burundi no kwinjira ku masoko y’umuziki yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Nkuko Abategura iri serukiramuco bavuze  ko iri serukiramuco ritagomba gufatwa nk’igitaramo gisanzwe, ahubwo ari umuryango mugari ugamije guteza imbere umuco nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Bavuga ko umuco ushobora kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu, gushimangira ubumwe bw’abaturage no kumenyekanisha u Burundi ku rwego mpuzamahanga.

Komite itegura UMUTWENZI FESTIVAL irahamagarira ibitangazamakuru kuba abafatanyabikorwa b’iri serukiramuco, bifatanya no kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi b’Abarundi no gufasha iyi gahunda kugera ku ntego zayo.

Abategura bavuga ko bafite icyizere ko UMUTWENZI FESTIVAL izakura uko imyaka izagenda ishira, ikazahinduka kimwe mu birori bikomeye by’umuco n’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse ikazaba urubuga rukomeye rwo guteza imbere impano z’abahanzi b’u Burundi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *