Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2026 ahagana isaha ya saa sita na 45 nibwo abari bagize Itsinda ry’Urban Boys Humble Jizzo , Safi Madiba na Nizzo Kaboss bongeye guhura .
Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga umunani aba bagabo badahura amaso ku maso aho byari ibyishimo byinshi ku bantu batandukanye barimo Muyoboke Alexis . abagize itsinda ryo Muri East African Promoters yabatumiye kuzatamira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika ndetse n’abanyamakuru bari bariraye baje kwakira abo bagabo ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali.
Bakigera ku kibuga cy’Indege mu minota Mike bamaze ku kibuga cy’Indege Humble Jizzo wari Uvuye muri Kenya na Safi Madiba wari uvuye muri Canada baganiriye n’itangazamakuru batangaza byinshi ku kongera guhura nyuma y’igihe kinini batabonana bose
Humble Jizzo yavuze ko atari Abanyarwanda gusa babakumbuye, ahubwo na bo ubwabo bari bakumbuye kongera kuririmbana imbere y’abakunzi babo.
Ati “Ni ibintu byiza. Nk’uko ubivuze, hari hashize imyaka umunani. Gusa nta cyahindutse ku buryo abantu badufata. Ahubwo turashaka kurenza ibyo twabahaga mbere. Abantu baradukumbuye, natwe twari dukumburanye. Iyo abantu bahuye bamaze igihe bakumburanye, uba uzi ibyishimo bibaranga.”
Nizzo Kaboss yavuze ko abazitabira igitaramo bazahuriramo bakwiye kwitega ibyishimo byinshi.
Ati “Bitege ibyishimo kuko natwe turishimye. Twari dukumbuye kongera gutaramana n’abakunzi bacu no kongera kubabona.”
.Babajijwe niba kongera guhura kwabo kuzakurikirwa no gukora indirimbo nshya, Nizzo Kaboss yavuze ko ibisubizo birambuye abantu bazabimenya nyuma y’igitaramo bazakorera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
Ati “Byose birashoboka, ariko ibindi reka tuzabimenye nyuma yaho.”
Mu buryo bwo gutebya, Safi Madiba yahise amwunganira ati “Uko tuzasa ntikurerekanwa. Icy’ingenzi ni uko tuzajya i Rubavu, ibindi turi hano, nibiba ngombwa tuzabitangaza.”
Biteganyijwe ko Itsinda rya Urban Boys ryegukanye Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya Gatandatu mu ijoro ryo ku wa 13 kanama 2016 kuri stade amahoro rizataramira mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival ku tariki ya 1 Kanama 2026 mu karere ka Rubavu







