GHANA: Urupfu ntabwo rwitwa iherezo ry’ubuzima bw’umuntu, ahubwo rufatwa nk’urugendo rushya rwerekeza mu gihugu cy’abazimu n’abakurambere

92 0

Mu gihugu cya Ghana, cyane cyane mu murwa mukuru Accra no mu nkengero zawo nka Teshie na Nungua, urupfu ntabwo rwitwa iherezo ry’ubuzima bw’umuntu, ahubwo rufatwa nk’urugendo rushya rwerekeza mu gihugu cy’abazimu n’abakurambere.

Iyi myizerere yabyaye umugenzo udasanzwe wo gushyingura abantu mu masanduku afite amashusho yihariye (azwi nka Abebuu Adekai cyangwa Fantasy Coffins), ashingiye ku kintu cyaranze ubuzima bw’uwapfuye.

Uyu muco uhambaye watangiye mu myaka ya 1950 ubwo umubaji w’umuhanga witwaga Seth Kane Kwei (ndetse n’undi mubaji witwaga Ata Owoo) batangiraga kubaza amashusho adasanzwe.

Inkuru ivuga ko hari umugore wari ukomeye wari utunze umurima w’ikawa (cocoa), wifuzaga kugenda mu kanyamizigo (palanquin) kameze nk’igishishwa cy’ikawa, ariko aza gupfa mbere y’uko ibirori biba.

Umuryango we wasabye Kane Kwei kumubaza isanduku imeze nk’icyo gishishwa cy’ikawa kugira ngo bamushyinguremo. Kuva icyo gihe, uyu muco wahise ukwira ahantu hose.

Niho Iyi foto ubona yafashwe mu birori byo gushyingura umugabo w’Umunya-Ghana wakoraga umwuga uzwi nka “Wanzam”.

Mu muco wa Ghana n’ibice bimwe na bimwe by’Afurika y’Iburengerazuba, umu-wanzam ni umuganga gakondo ushinzwe gusiramura abahungu no gukora imihango ijyanye n’ubwenge bw’umubiri.

Icyemezo cyo kumubaza isanduku imeze nk’igitsina cy’abo rabo ntabwo cyafashwe nk’urwamenyo cyangwa ikintu kigayitse.

Mu muco w’ubwoko bw’Aba-Ga (Ga People), iyi shusho ni ikimenyetso cy’icyubahiro gihambaye kigaragaza umwuga uyu mugabo yakoraga n’uburyo yafashaga abagize umuryango we n’igihugu muri rusange akiri muzima.

Amafi cyangwa Ubwato: Bikoreshwa ku barobyi.
Imodoka cyangwa Indege: Bikoreshwa ku bashoferi cyangwa abantu bifuzaga gutembera isi ariko ntibabigereho.

Ikaramu cyangwa Igitabo: Bikoreshwa ku barimu, abasizi, cyangwa abanyabwenge.

Intare cyangwa Inyoni: Bikoreshwa ku bakuru b’imiryango cyangwa abami gakondo (Chiefs) berekana imbaraga n’icyubahiro.

Uyu munsi wa none, Izi sanduku zifatwa nk’ubuhanzi bugezweho (Gushyingura muri uyu muco birahenze cyane, kuko isanduku igura hagati ya $700 na $3,000.

Ibirori bimara iminsi birimo umuziki n’imbyino, kuko kwizihiza urupfu mu cyubahiro bizana imigisha mu muryango.

Amafoto:

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *