Perezida Samia Suluhu Hassan yitabiriye inama mpuzamahanga ya NEISA 2026 i Kigali

139 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho  aje kwitabira inama ya  Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026 (NEISA), inama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu gukoresha ingufu za nikeleyeri muri Afurika iri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026.

Iyi nama ihuje abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, impuguke mu by’ingufu, abashakashatsi ndetse n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ingufu za nucléaire n’ikoranabuhanga rijyanye na zo.

Kwakira Perezida Samia Suluhu Hassan i Kigali bishimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, ubwikorezi n’ingufu.

Biteganyijwe ko iyi nama izibanda ku buryo Afurika yakwifashisha ingufu za nikeleyeri mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, guteza imbere inganda no gushyigikira iterambere rirambye. Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku mahirwe ari muri iri koranabuhanga ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo rikoreshwe mu buryo butekanye kandi bufitiye abaturage akamaro.

Impuguke zitandukanye zigaragaza ko Afurika ikomeje gukenera ingufu nyinshi kugira ngo ishobore kugera ku ntego zayo z’iterambere ry’ubukungu no kongera ibikorwa by’inganda. Ni muri urwo rwego ibihugu byinshi biri kureba uburyo byakwifashisha ingufu za nucléaire nk’umwe mu musanzu wafasha kongera amashanyarazi no kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ingufu.

Muri iyi nama, hanitezwe ibiganiro ku bufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibigo mpuzamahanga mu guteza imbere ubushakashatsi, guhugura abakozi b’inzobere ndetse no kubaka ubushobozi mu rwego rw’ingufu za nucléaire.

Perezida Samia Suluhu Hassan ni umwe mu bayobozi bakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ingufu muri Tanzania, cyane cyane hagamijwe gukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho y’abaturage.

U Rwanda narwo rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu rwego rw’ingufu no gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho. Kwakira inama nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026 bigaragaza ubushake bw’igihugu bwo kuba igicumbi cy’ibiganiro n’inama mpuzamahanga zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye byugarije umugabane wa Afurika.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *