Birabe ibyuya ntibibe amaraso mu banyamakuru: Ndahiro Valens Papy yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu

175 0

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw, mu rubanza yarezwemo n’umushoramari umushinja kumutukira mu ruhame no kumutangazaho amakuru y’ibihuha.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026. Ndahiro yarezwe na Ndayisenga Materne usanzwe ari umushoramari.

Uru rubanza rushingiye ku nkuru ya Ndahiro yatambutse mu 2024 kuri BTN TV. Iyo nkuru yagaragazaga uburyo Ndayisenga yifashishije imashini izwi nka ’caterpillar’ asiza ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima ariko afunga inzira y’abaturage ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari ibiganiro bibiri ndetse n’iyi nkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Ndahiro yaburanye ahakana ibyaha byombi ashinjwa ndetse agaragaza ko atari we wari ukwiye kuregwa kuko ibyo yakoze yabikoreye ku bitangazamakuru bibiri ku buryo ari byo byakabaye biregwa.

Yavuze ko yakoze iyo nkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Nyuma y’uko inkuru zisohotse byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika gusiza icyo kibanza kugeza n’ubu ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *