Celine Dion yababajwe y’urupfu rwa Peabo Bryson

44 0

Isi y’umuziki iri mu gahinda nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Peabo Bryson, umwe mu bahanzi bakomeye ba R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane kubera indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo Beauty and the Beast na A Whole New World. Bryson yitabye Imana ku wa 2 Kamena 2026 afite imyaka 75 nyuma y’iminsi mike agize ikibazo cy’uburwayi bw’ubwonko (stroke), nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Mu bantu bagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwe harimo Celine Dion, baherukaga gukorana indirimbo Beauty and the Beast mu ntangiriro z’umwaka wa 1990. Iyo ndirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu mateka ya Disney ndetse iza no kubahesha igihembo cya Grammy.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Celine Dion yavuze ko yababajwe cyane no kubura inshuti n’umufatanyabikorwa we mu muziki.

Yibutse uburyo Bryson yamufashije igihe yari agitangira gukorera umuziki mu Cyongereza ndetse akamwakira neza mu gihe bafatanyaga gukora indirimbo yabahinduriye ubuzima.

Yagize ati“Mbabajwe cyane no kumva ko twabuze Peabo Bryson uyu munsi. Yari afite ijwi ridasanzwe n’umutima mwiza. Yatumye numva ntekanye igihe twakoraga Beauty and the Beast, nkiri kwiga kuririmba mu Cyongereza. Azahora ari ikimenyetso cy’ibyishimo umuziki wazanye mu buzima bwanjye.”

Peabo Bryson yavukiye muri leta ya South Carolina muri Amerika ku izina rya Robert Peapo Bryson. Yatangiye umuziki mu myaka ya za 1970 mbere yo kuba umwe mu bahanzi b’ingenzi ba R&B n’indirimbo z’urukundo muri Amerika.

Mu rugendo rw’umuziki rwamaze imyaka isaga 40, yasohoye album zirenga 20, harimo eshanu zageze ku rwego rwa Gold, ndetse anatwara ibihembo bibiri bya Grammy.

Yamamaye cyane kubera indirimbo yaririmbanye n’abandi bahanzi bakomeye. Muri zo harimo Beauty and the Beast yaririmbanye na Celine Dion ndetse na A Whole New World yaririmbanye na Regina Belle, yakoreshejwe muri filimi ya Disney Aladdin.

Izi ndirimbo zombi zabaye amateka muri sinema no mu muziki mpuzamahanga.

Bryson yanamenyekanye mu ndirimbo nka If Ever You’re in My Arms Again, Can You Stop the Rain, Tonight, I Celebrate My Love n’izindi nyinshi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki ku isi yose.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Bryson, bavuze ko nubwo bababajwe n’urupfu rwe, bishimira urukundo n’inkunga byakomeje kubagaragarizwa n’abafana, inshuti n’abafatanyabikorwa b’umuziki bo hirya no hino ku isi.

Umuryango we wavuze ko umurage we n’umuziki yasize bizakomeza kubaho no gukomeza gukora ku mitima y’ibisekuru byinshi bizaza.

Urupfu rwa Peabo Bryson rwakomeje kubabaza abakunzi b’umuziki ku isi yose, benshi bamwibuka nk’umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye, ubuhanga budasanzwe n’umusanzu ukomeye mu muziki wa R&B ndetse no mu ndirimbo za Disney zakunzwe n’ibisekuru byinshi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *