Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James, bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu rugendo rw’umuziki.
Ibi bitaramo biteganyijwe kubera ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, bikaba byitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza urugendo rurerure King James amaze agira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Mu biganiro byabo, Minisitiri Utumatwishima yashimiye King James ku musanzu we mu muziki no mu guteza imbere impano z’Abanyarwanda, anamwifuriza kuzagira ibitaramo bizasiga amateka meza.
Yanamusabye gutegura ibi bitaramo mu buryo bwitondewe, by’umwihariko bikarangwa n’ubutumwa bwiza, ubumwe n’ibyishimo, ndetse bikaba ibikorwa bitanga #PositiveVibes, bishimangira indangagaciro nziza binyuze mu muziki n’imyidagaduro.
King James, umaze imyaka 20 ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo iz’urukundo, izifasha abantu gutuza no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete. Ibitaramo bye byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 20 bitegerejwe n’abakunzi be benshi, biteganyijwe kuzaba umwanya wo kurebera hamwe urugendo rwe ndetse no kwishimira ibyo amaze kugeraho.
Abategura ibi bitaramo bavuga ko imyiteguro iri ku musozo, bakizeza abazabyitabira ibitaramo birimo umuziki w’ako kanya, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’abatumirwa batandukanye bazifatanya na King James muri uyu munsi w’amateka mu rugendo rwe rw’umuziki.



