Umuhanzi The Ben yagaragaje ko nubwo ari inshuti na Coach Gael ndetse amufata nk’umuvandimwe we, ariko abona kongera gukorana bya kinyamwuga bishobora kuzana agatotsi mu mubano wabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Kulture’, nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko baba bagiye kongera gukorana agasimbura Bruce Melodie.
Yakomeje avuga ko kuri we abona ibyiza ari uko batakorana, mu rwego rwo kwirinda ko bazashwana.
Yagize ati “Ntekereza ko Coach Gael yabikora, ariko ku ruhande rwange byaterwa n’ibiganiro twagirana.
“Ikindi ni uko ari umuvandimwe wange, aho kugira ngo dukorane hanyuma tubishwaniremo, nahitamo ko akomeza ibye nange ngakora ibyange ariko tugakomeza kuba inshuti magara.”


