AMAJYARUGURU: Noguchi Holdings Ltd, yegukanye ibihembo mu imurikagurisha

68 0

Uruganda rwa NoGouchi Holdings Ltd rukora imyenda yo mu bwoko batandukanye n’ibindi bicuruzwa byo kwambara, rwahawe igihembo mu rwego rwo gushimira ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi bagaragaje mu imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abikorera 212, barimo Abanyarwanda 195 n’abanyamahanga 17. Umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iri murikagurisha yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

Theo waje ahagararire uru ruganda muri Noguchi Holdings Ltd, yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’uruganda, ndetse n’umuhate wo gukorera mu Rwanda ibicuruzwa byakunzwe n’imbaga zitabiriye imurikagurisha bakagura imyambaro itandukanye bari baje kumurika ikozwe neza cyane kandi ikomeye yari isanzwe bayitumizwa mu mahanga gusa ubu ikaba ikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Kimwe mu byatumye duhabwa iki gihembo ni uko abantu batari bamenyereye kubona ibicuruzwa nk’ibi bikorerwa mu Rwanda. Ubu tugeze ku rwego rwo gukora ibicuruzwa byambarwa n’abanyaRwanda bakishimira ubuziranenge bwabyo kandi bakabyambara bagasanga bikomeye.”

Yakomeje kandi avuga ko NoGuchi Holdings Ltd ari nziza kubayigannye bose ndetse no ku buntu bose bitabiriye iri murikagurisha, bityo abakiriya bakabona amahirwe yo gusobanukirwa imikorere y’ibicuruzwa by’uruganda.

Yavuze ko iki gihembo cyabongereye imbaraga mu rugendo rwo kwagura isoko rya Noguchi Holdings Ltd, cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Turishimye cyane kubera ko iki gihembo kitwongerera imbaraga. Dufite gahunda yo kuva ku isoko ry’u Rwanda tukagera ku isoko mpuzamahanga. No mu imurikagurisha ryabereye i Gikondo twahawe igihembo, bityo ibyishimo n’umuhate wacu bikaba bikomeje kwiyongera.”

Mu bicuruzwa bishya byagaragajwe harimo imyenda y’ubwoko bwose haba iya Sport n’indi wambara kuburyo niyo wanyagirwa imvura itemba ikagwa hasi.

Yavuze ko ibi bicuruzwa byahoze bitumizwa mu mahanga, ariko ubu bikaba bikorerwa mu Rwanda mu ruganda rwitwa Noguchi Holdings Ltd.

Noguchi Holdings Ltd ikomeje kwagura amasoko yayo mu bihugu bitandukanye.

Mu gihe uruganda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu karere, by’umwihariko muri Uganda, mbere Abanyarwanda bajyaga kugura imyambaro hanze y’uRwanda ariko ubu ibintu byarahindutse bayibonera ku gihe mu Rwanda.

Ubu uruganda rwanzuye ko abaturaRwanda batazongera kubura imyambaro ikomeye kandi ifite ubuziranenge buhambaye ku bwinshi, bikagaragaza ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bimaze kugira izina n’isoko mu karere.

SANO waje ahagarariye uruganda rukomeye cyane rwa NoGuchi Holdings Ltd yashyikirijwe igihembo n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru

Related Post