Ishimwe Vestine yasabye urukiko ko rumutandukanya n’umugabo we (divorce) n’umugabo we

99 0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.


InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we kubera ko atabonetse, ni mu gihe Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko nawe atabonetse.

Ishimwe Vestine na Idrissa bakoze ubukwe mu birori bikomeye byabaye ku wa 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena, nyuma yo kwemera kubana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma y’umwaka urenga gato bakoze ubukwe, umubano wabo wageze aho Vestine yitabaza inkiko, asaba gutandukana n’umugabo we.

Amakuru InyaRwanda yahawe n’umwe mu bazi iby’uru rubanza avuga ko Idrissa yamenyeshejwe n’urukiko ko yarezwe na Vestine.

Amakuru avuga ko Vestine yaba yarageze ku mwanzuro wo gusaba gutandukana n’umugabo we kubera ibintu bitandukanye batumvikanagaho.

Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe avuga ko Idrissa atifuza ko uyu mubano urangira binyuze muri gatanya.

Vestine yari yaraciye amarenga ku buzima bwe bwite

Mbere y’uko amakuru y’uru rubanza amenyekana, Ishimwe Vestine yari yarigeze gusangiza abamukurikira ubutumwa bwatumye benshi bibaza ku buzima bwe bwite.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, nyuma y’amezi make gusa akoze ubukwe, Vestine yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko atanyuzwe n’ubuzima yarimo ndetse ko yicuza amwe mu mahitamo yakoze.

Yavuze ko ubuzima yari abayeho icyo gihe atari bwo yahisemo, ko yari ari mu bihe bikomeye kandi ko yari yaragize amahitamo atari meza. Muri ubwo butumwa, yagaragaje kandi ko yize amasomo akomeye ku byamubayeho ndetse ko atifuza kongera kunyura mu bihe nk’ibyo.

Yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko nta kundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

Vestine kandi yavuze ko igihe kizaza naramuka agize undi mugabo bahisemo kubana, azabanza kumumenya neza, akamenya umuryango we ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwe.

Ati: “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

Ubutumwa bwe bwatumye bamwe mu bamukurikira bibaza niba hari ikibazo gikomeye yari arimo kunyuramo, nubwo icyo gihe nta bisobanuro birambuye yatanze ku byari byatumye yandika ayo magambo.

Nyuma y’igihe gito yari amaze gutangaza ubwo butumwa, Vestine yabusibye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bindi byagaragaye nyuma y’ubwo butumwa, ni uko amafoto menshi ya Vestine n’umugabo we Idrissa yari asanzwe kuri Instagram ye yaje kuburirwa irengero.

Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranaga ubuzima bw’uyu muhanzikazi bibaza niba hari ibibazo byari bitangiye kuvuka mu muryango we.

Nubwo bimeze bityo, icyo gihe Vestine ntiyigeze atangaza ku mugaragaro ko yatandukanye n’umugabo we cyangwa ko yaba yaritabaje inkiko.

Ubu noneho inyandiko zagejejwe mu rukiko ni zo zigaragaza ko umubano wabo uri mu maboko y’Urukiko.

Ishimwe Vestine azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze imyaka akorana na murumuna we Kamikazi Dorcas. Muri iki gihe, bomi batuye muri Canada.

Bombi bazwi cyane mu muziki wa Gospel, aho bagiye bakora ibitaramo n’indirimbo zitandukanye zabagize bamwe mu bahanzi bakomeye muri uru rwego mu Rwanda.

Ubuzima bwabo bw’umuziki bwagiye bukurikiranwa cyane n’abakunzi babo, ndetse n’ubuzima bwite bwa Vestine bwaje kwitabwaho cyane ubwo yakoraga ubukwe na Idrissa mu 2025.

Ubu, nyuma y’umwaka urenga gusa, Vestine yamaze kwitabaza urukiko asaba ko ahabwa gatanya ya burundu n’umugabo we.

Itegeko rishya ryongereye impamvu zishingirwaho mu gusaba ubutane

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho impamvu nshya zishobora gutuma umwe mu bashyingiranywe asaba urukiko kubatandukanya burundu.

Ingingo ya 248 y’iri tegeko ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane, ashingiye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.

Mu mpamvu zisanzwe harimo ubusambanyi, kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta mpamvu ifite ishingiro mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha gisebeje no kwanga gutanga ibitunga urugo.

Iri tegeko rishya kandi ryongereyeho izindi mpamvu, zirimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe usaba ubutane.

Harimo kandi imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho bombi, cyangwa umwana w’urega cyangwa w’uregwa.

Indi mpamvu nshya iteganywa ni igihe abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana uhereye igihe bashyingiriwe, nta mpamvu ifite ishingiro ihari.

Itegeko kandi riteganya ko umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane iyo kubana kwabo bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe muri bo.

Mu zindi mpamvu zari zisanzwe zishobora gutuma abashyingiranywe batana, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo.

Bivuze ko mu gihe urukiko rusuzuma ubusabe bw’ubutane, rureba impamvu zatanzwe n’usaba ubutane, ibimenyetso bihari ndetse n’ibisobanuro by’uruhande arega, mbere yo gufata umwanzuro.

Ishimwe Vestine yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumuha gatanya ya burundu na Idrissa nyuma y’igihe gishize biyemeje kubana

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *