Miss  Iradukunda Liliane mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa Impeta

10 0

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u  Rwanda 2018, yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Imfura Kenny, atangariza abakunzi be ko yemeye kuzarushinga n’uwo yihebeye.

Ni amakuru Iradukunda yasangije abamukurikira Instagram aho yabasangije amafoto yabo akabatangariza n’umunsi atazibagirwa yambikiweho iyo mpeta.

Yanditse ati: “22/08 ku mutima”, yerekana ko tariki 22 Kanama 2026 ari umunsi wihariye mu mateka y’urukundo rwabo.

Ni ibintu byishimiwe cyane n’inshuti ze za hafi by’umwihariko ibyamamare ndetse n’abakobwa bahujwe no kuba bose baranyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ku ikubitiro Miss Nishimwe Naomie, yahise amwandikira amushinira anamwifuriza ishya n’ihirwe muri urwo rugendo rushya 

atangiye.

Miss Iradukunda Liliane ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2018. Kuva icyo gihe, yakomeje gukundwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’ibikorwa by’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda.

SI kenshi Iradukunda yakunze kugaragaza urukundo rwe na Kenny ku mbuga nkoranyambaga ariko kandi hari ibihe yacikwaga agasangiza ifoto ye ndetse akamutomora.

Bimwe muri ibyo bihe harimo ku wa 14 Gashyantare 2023, umunsi wahariwe abakundana, Iradukunda yagaragaje Kenny ko ari umuntu wihariye kuri we, ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’abakundanye. Ati: “Umunsi mwiza wa St Valentin.”

Nubwo yatangaje ko yambitswe impeta, Iradukunda Liliane ntabwo yigeze agira ikindi atangaza kijyanye n’igihe ubukwe buzabera ibyo inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bagikomeje gutegereza.

Miss Iradukunda Liliane yamenyekanye cyane kubera umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ndetse anitabira Miss World 2018.

Nyuma y’aho yakomeje ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Kuri ubu akomeje kwesa imihigo mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’abaturage n’imishinga y’iterambere.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *