Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahawe impamyabumenyi y’ikirenga  na kaminuza yo mu Burusiya

6 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Doctorate Honoris Causa) na Kaminuza ya RUDN yo mu Burusiya, mu muhango wabereye i Moscou ku wa Gatatu.

Iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro yahawe uyu mukuru w’igihugu mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, ndetse no gushimangira umubano hagati y’u Burusiya n’u Burundi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya RUDN, Oleg Yastrebov, yavuze ko uyu muhango uzasigara mu mateka ya kaminuza ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uyu munsi uzandikwa mu mateka ya Kaminuza y’Abarusiya y’Ubumwe bw’Abaturage, izwi nka Patrice Lumumba Russian University of Friendship of Peoples, ndetse no mu mateka y’umubano hagati y’u Burusiya n’u Burundi. Ni iby’agaciro gakomeye kuri kaminuza yacu guha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo kigaragaza uruhare Perezida Ndayishimiye yagize mu guteza imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, kikaba kinashimangira umubano wihariye iyi kaminuza isanzwe ifitanye n’umugabane wa Afurika.

Oleg Yastrebov yavuze ko Afurika ari umugabane ufite akamaro gakomeye mu ngamba z’u Burusiya no mu bikorwa bya Kaminuza ya RUDN.

Yasobanuye ko mu mateka yayo, iyi kaminuza imaze guhugura no gutanga ubumenyi ku banyamwuga bagera ku bihumbi 20.000 bakomoka mu bihugu byose bya Afurika.

Abo banyeshuri bize mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubwubatsi, ubuhinzi, amategeko na dipolomasi, ubu bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo no mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu by’Afurika n’u Burusiya.

Ibi bigaragaza uruhare Kaminuza ya RUDN imaze kugira mu gutanga amahirwe y’uburezi ku banyeshuri b’Abanyafurika no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Uyu muhango wabaye mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ari mu ruzinduko mu Burusiya, aho yitabiriye Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya na Afurika.

Iyi nama iteganyijwe kubera i Moscou ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026, ikaba ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abahagarariye u Burusiya kugira ngo baganire ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.

Mu ngingo ziteganyijwe kuganirwaho harimo ubufatanye muri politiki n’ubukungu, umutekano, siyansi n’ikoranabuhanga, umuco ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.

Uru ruzinduko kandi rwongeye gushyira ku murongo w’ibyigwa ubufatanye mu burezi hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, aho Kaminuza ya RUDN ikomeje kuba urubuga ruhuza abanyeshuri b’Abanyafurika n’ibigo by’uburezi n’ubushakashatsi byo mu Burusiya.

.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *