Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, ku Ngoro y’Umwami i Phnom Penh, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Nyiricyubahiro Preah Bat Samdech Preah Boromneath Norodom Sihamoni, Umwami wa Cambodia.
Bakiriwe mu muhango w’ikirenga wo kubasanganira ku rwego rw’igihugu wakurikiwe n’ikiganiro bagiranye n’Umwami wa Cambodia.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni uruzinduko rw’akazi bagiriye mu Bwami bwa Cambodia, rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodia.ndetse no kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banasura ahari Urwibutso rwo kwibuka no guha icyubahiro Preah Bat Samdech Preah Norodom Sihanouk, Umwami wahoze ayobora iki gihugu.
Perezida Kagame azahura anaganire na Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen, Perezida wa Sena na Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary uyobora Inteko Ishinga Amatageko ya Cambodia.
Umukuru w’Igihugu kandi azagirana ibiganiro na Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, ahazasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Cambodia.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanitabira umusangiro wateguwe n’Umwami Norodom Sihamoni.
Ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026, Umukuru w’Igihugu azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko hazaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF imaze igihe iyoborwa n’Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise




