Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rugiye kwagura ibikorwa by’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo umusaruro wiyongere, imibereho y’abahinzi irusheho kuba myiza, ndetse n’ishoramari muri uru rwego rikure.
Yabigarutseho ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yabereye i Antalya muri Turikiya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugira ingaruka ku buhinzi bw’u Rwanda, aho imvura itinda kugwa cyangwa ikagwa ari nyinshi mu gihe gito bikangiza ibikorwa by’abahinzi, bikagira ingaruka ku musaruro no ku mibereho y’imiryango.
Yashimangiye ko ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko imiryango myinshi yo mu cyaro, bityo ko kubushoramo imari mu buryo burambye ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko intego u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gifite ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru mu 2050, nk’uko bikubiye muri gahunda y’icyerecyezo 2050, itagerwaho hatitawe ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego, u Rwanda rwashyizeho ingamba n’inzego zitandukanye zirimo ingamba zo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ingamba zo gushaka inkunga y’ishoramari mu kurengera ikirere n’ibidukikije, ndetse n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije (Rwanda Green Fund).
Dr. Nsengiyumva yagaragaje kandi ko umushinga wa Green Gicumbi, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibihe (Green Climate Fund), ari urugero rw’ibishobora kugerwaho iyo ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bihujwe n’iterambere ry’abaturage.
Uyu mushinga wari ugamije kongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe abantu bagera ku bihumbi 249 bo mu Karere ka Gicumbi, bangana hafi na bibiri bya gatatu by’abaturage bako.
Mu bikorwa byakozwe harimo guca amaterasi ku misozi, kurengera amasoko y’amazi no kwimurira imiryango yari ituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu mazu yubatswe ku buryo ahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko ubwo buryo bwafashije mu gukwirakwiza ubuhinzi bujyanye no kubungabunga ibidukikije, kongera umutekano w’ibiribwa no gufasha ingo guhangana n’ihungabana riterwa n’ihindagurika ry’ibihe.
Gusa, yavuze ko ubunararibonye bwakuwe muri uyu mushinga bwerekanye ko kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidahagije, kuko abahinzi bakeneye no kubona amasoko, inguzanyo n’amahirwe yo kwinjira mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere kamwe kamwe, kuko iki kibazo kitagira imipaka y’ubuyobozi.
Yasobanuye ko igihugu cyatangiye kuva ku mishinga y’igerageza kigana kuri gahunda nini zishobora gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Ibi bizashingira kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Ingamba ya Gatanu yo Guhindura Ubuhinzi (PSTA5), zishyiraho intego zo kugeza mu 2029 umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi mu biribwa wiyongereyeho hejuru ya 50%, ubuhinzi bugakura ku gipimo kirenga 6% buri mwaka, ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga n’ishoramari ry’abikorera muri uru rwego bikikuba kabiri.
Yavuze ko kugira ngo izi ntego zigerweho hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, amabanki, amakoperative n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yagaragaje ko inkunga zigomba gufasha gutegura imishinga no kugera ku baturage batishoboye, mu gihe inguzanyo zoroheje n’amabanki y’iterambere bizafasha mu gutangiza no kwagura ishoramari.
Yasabye abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa kwitabira iyi gahunda, ashimangira ko u Rwanda rufite politiki ihamye, inzego zifite ubushobozi n’urwego ruhuza ibikorwa by’iterambere n’abafatanyabikorwa, ku buryo imishinga y’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe ishobora kwagurwa.
